Ngororero: Abaturage bakomeje gusenyerwa n’amazi ya GMC

Ku cyumweru tariki 07/04/2013, undi muturage yasenyewe n’amazi aturuka muri GMC (Gatumba Mining Concession) icukura amabuye y’agaciro ya colta ka gasegereti mu murenge wa Gatumba, akarere ka Ngororero.

Amasuri yaturutse mu binombe by’amabuye y’agaciro acukurwa na GMC niyo nyirabayazana yo gusenyuka kw’iyo nzu.

Nyuma yo kumenya ayo makuru, tariki 09 Mata, Umuyobozi w’akarere, Ruboneza Gedeon n’abatekinisiye b’akarere barimo uw’ubutaka n’uwo kurengera ibidukikije bahuye n’ubuyobozi bwa GMC baganira kuri kiriya kibazo.

Inzu yasenywe n'isuri yazanywe n'amazi ya GMC.
Inzu yasenywe n’isuri yazanywe n’amazi ya GMC.

Ubuyobozi bw’akarere bwemeza ko GMC yemeye kwishyura inzu yasenyutse, hanafatwa umwanzuro w’ubufatanye bw’akarere na GMC mu gukumira ibiza bisenyera abaturage. Agaciro k’ibyangijwe bizishyurwa na GMC kazagenwa n’abatekinisiye b’akarere bashinzwe ubutaka n’imiturire.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka