Ngororero: Abasore babiri bafatanywe udupfunyika 5200 tw’urumogi

Mu mpera z’iki cyumweru twasoje, Katabarwa Filmin na Nyandwi Emervan bafatanwe udupfunyika 5200 tw’urumogi, ubwo bageragezaga kurwambukana bava mu karere ka Nyabihu berekeza mut urere twa Ngororero na Muhanga.

Nkuko babyiyemereye, urwo rumogi bari barukuye mu karere ka Rubavu barutwaye kuri moto yo mu bwoko bwa TVS ariko ntibatangaje niba hari abo bakorana bari barushyiriye, bikaba bikekwa ko bari baruvanye hakurya muri Kongo.

Bafatanywe udupfunyika 5200 tw'urumogi.
Bafatanywe udupfunyika 5200 tw’urumogi.

Ikibazo cy’ibiyobyabwenge gikomeje kuvugwa mu turere twa Ngororero na Kamonyi, ariko abaturage n’abashinzwe umuteka bagahamya ko bituruka mu tundi turere cyane cyane uduturanye n’igihugu cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Umunyeshuli witwa Nzisabira Jordan ufite imyaka 17 wiga mu kigo cya Gahogo Adventist Academy kiri mu mujyi wa Muhanga yafatanwe urumogi kuwa 18 Gicurasi uyu mwaka ndetse yemera ko hari n’abandi banyeshuli barusangira kandi ko bafite abantu barubazanira.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka