Ngororero: Abanywa mu masaha y’akazi bazajya bahanwa

Hamwe na hamwe mu karere ka Ngororero haracyari abaturage biganjemo abagabo ndetse rimwe na rimwe ugasanga bari kumwe n’abagore baramukira mu bubari bucuruza inzoga aho kujya ku kazi. Ibi binyuranye n’ingamba z’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage aka karere kiyemeje.

Uretse mu mujyi wa Ngororero aharangwa ububari bwinshi bucuruza inzoga z’inzagwa hari n’aho bifashe bityo mu duce tw’icyaro.

Kuri uyu wa gatatu tariki 08/08/2012, abantu twasanze mu kabari mu murenge wa Nyanjye ahagana mu masaa tatu z’igitondo bavuze ko impamvu yo kunywa muri ayo masaha ari uko nta kazi kenshi bafite kubera izuba ry’impeshyi.

Nyamara, bamwe mu batuye aho hantu bavuga ko abagira ingeso yo kujya mu bubari muri ayo masaha ari bantu baba baraje gushaka akazi nko mu mihanda ndetse n’ibindi maze igihe batagafite bakaramukira mu bubari biyita abaturage bo muri uwo murenge.

Muri Ngororero ahenshi usanga abaturage mu tubari mu masaha y'akazi.
Muri Ngororero ahenshi usanga abaturage mu tubari mu masaha y’akazi.

Abo twahasanze bose bavuga ko babizi neza ko bitemewe kuramukira mu bubari ndetse ngo babikora bihishe ubuyobozi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero ndetse n’ubwa polisi buvuga ko ibikorwa nk’ibyo bitemewe ndetse ko ababikora bagiye guhagurukirwa kuko aribyo biturukamo gusesagura ndetse rimwe na rimwe bigatera ubusinzi buvamo intonganya n’urugomo.

Ndaruhutse Richard ukorera mu murenge wa Nyanjye ariko akaba atawuvukamo yadutangarije ko usanga abaturage bigamba ko uretse kubabuza kujya mu bubari nta muntu ujya abizira uretse abacuruzi b’inzoga bajya bacibwa amande rimwe na rimwe ariko ubundi ngo bagira n’amayeri yo gucunga abayobozi n’abashinzwe umutekano ku buryo kubafata bitoroshye.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka