Ngoma: Yiyise ingwe kugirango ajye atera abantu ubwoba abambure

Umugabo Emmanuel uzwi ku izina ry’ingwe (izina yihaye) wo mu mujyi wa Kibungo ahitwa Rond-point ari mu maboko ya Polisi akekwaho kwambura abantu akanabaka amaterefone nyuma yo kwiyita ingwe.

Uyu mugabo ugaragara ko afite ingufu nyinshi, yari azwi nk’ikirara abaturage bavuga ko yiba ndetse ko yanafunzwe kenshi aribyo azira nyuma akaza kurekurwa.

Izina ingwe ryari rihangayikishije benshi mu batuye igice cya Rond-point ndetse n’ahitwa Vundika kuko ngo bitewe n’igihagararo cye hakiyongeraho iryo zina yiyise byatumaga uwo bahuye mu nzira yahitaga amwambura telephone cyangwa ikindi afite.

Alphonse utuye ahitwa Vundika aho Emmanuel yakundaga kunwera avuga ko abaturage bari barakutse umutima kuko uwo muntu yakoraga nk’ikihebe ndetse ngo yanagendanaga ibyuma.

Yagize ati “Uyu wiyise ingwe iyo mwahuraga ufite nka telephone yakubwiraga ati ninjye ingwe wumva, shyira hano rero ubundi ukamuha. Uyu mugabo ngo yagendaga icyuma ibi bigatuma benshi bamutinya.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwemeza ko uyu wiyise ingwe yafashwe kandi ko ari mu maboko ya Polisi station Kibungo.

Ubuyobozi kandi bwemeza ko nta muntu ushobora kwigira icyigomeke kuko amategeko ahari kandi n’abashinzwe umutekano bakaba bahari.

Kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga z’inkorano zituma abantu bata ubwenge biri mu bituma abantu bagenda bagira imyitwarire mibi cyane cyane urubyiruko. Mu minsi ishize umwana yishe nyina w’umukecuru bapfa amasambu , hari n’uherutse gufata nyina kungufu avuga ko yabitewe no gusinda.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka