Ngoma: Yatawe muri yombi azira amafaranga mahimbano
Gatarayiha Aloys w’imyaka 41 y’amavuko, ukomoka mu kagali ka Kinanira, umurenge wa Remera mu karere ka Ngoma, afungizwe azira inoti 50 z’amafaranga 2000 z’amahimbano yari agiye kwishyura inzoga ku kabari k’umuntu bakunda kwita Pati gaherereye ahitwa mu Ivundika.
Ababonye ibyo biba bavuga ko 16/04/2013, Gatarayiha yatangiye kare agurira abantu inzoga nyinshi nyuma yajya kwishyura ibihumbi icumi akishyura amafaranga y’amahimbano bamubwira kwishyura amazima agatangira kwisaza atukana ari nako ahisha andi yari afite.
Umwe mubari aho biba yagize ati “Yateraga amahane tumusaba ko yakishyura amazima nk’umuntu wigeze kuhaba ngo tumubabarire nuko aranga nibwo yashatse guhisha mu mukandara andi yari afite nuko ibandari y’inoti za 2000 iramwiyaka igwa hasi duhita tumufata duhamagara ubuyobozi”.
Nyamihana Philippe uyobora umurene wa Kibungo, avuga ko bamuhuruje saa munani z’ijoro ahageze asanga Gatarayiha yafatanwe inoti z’impimbano 50 z’amafaranga y’inoti ya 2000 maze bagahita bamushyikiriza Polisi ya Kibungo.
Nyamihana agira inama abaturage kujya bitegereza amafaranga kuko hari abafite amahimbano, maze igihe babonye uyafite bakabimenyesha ubuyobozi.
Uyu mugabo wafashwe ngo si ubwa mbere akurikiranyweho ibyaha muri Polisi kuko mu minsi yashize yafunzwe azira gushaka gutanga ruswa ayiha umupolisi ubwo yafatanywaga kanyanga ayicuruza.
Nyuma yo gufungurwa Gatarayiha yahise ajya i Kigali, none ngo yafashwe ubwo yari agarutse ari nabwo yaguriraga abantu baho mu Ivundika kuko ariho yakoreraga acuruza mu kabari mbere yuko ajya i Kigali.
Amakuru ari kuvugwa nuko uyu mugabo ashobora kuba hari abandi bantu benshi yahaye amafaranga ngo bayakoreshe nkuko bamwe mu baturage babivuga ngo kuko hari ibimenyetso babonye bibyemeza.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|