Ngoma: Umwe mu itsinda ryiba abaturage ibitoki yafatiwe mucyuho

Ntuyenabo ukomoka mu murenge wa Remera ufite imyaka 23,yafatiwe mu cyuho amaze kwiba ibitoki mu murenge wa Kibungo mu gitondo cyo kuri uyu wa 23/05/2013 saa 5h00 za mu gitondo.

Ntuyenabo yafatiwe kwa mugenzi we avuga ko bafatanya witwa Noel ubwo yiteguraga kugurisha ibyo bitoki nk’uko ngo asanzwe abigenza; yari yibye kwa Habimana Habdalla.

Habimana Habdalla kimwe n’abandi batuye mu mudugudu wa Kiruhura ahitwa mu Ivundika, avuga ko we na bagenzi be nta kintu bagisarura kuko abajura baza bakabyiba bitarera.

Yavuze ko mu myaka itatu ishize yari yarahinze urutoki rugana na hegitari ebyiri n’igice ariko ko yiteguraga kururandura agahingamo ibindi kuko abajura bari bamurembeje ko nta n’ibitoki bitatu yari yatemamo kuko babyiba bitarera.

Ubwo twavuganaga yagize ati “Njyewe niteguraga kururimbura kubera abajura bari bandembeje. Nawe irebere ibi bitoki tumufatanye ni iminyagara,ubuse natema ibitoki bingana gutya. Babyibaga bitarakomera ubwo njye sinsarure na kimwe ariko ni benshi.”

Ifatwa ry’uyu Ntuyenabo kimwe n’abandi bahise biruka barimo uwitwa Claude, ngo byatewe nuko uyu Habimana yamenye amakuru ayahawe n’umukozi yari yarashyizeho ngo amunekere, maze amubwira aho babijyanye niko guhamagara inzego z’ubuyobozi.

Abaturage bavuga ko atari ubwa mbere kwa Noel hafatirwa ibijurano ndetse bakanavuga ko nawe yaba abyiba, gusa we abihakana yivuye inyuma nubwo yemera ko aba azi ko ibyo bazana iwe biba ari ibijurano ntatange amakuru ku buyobozi.

Abatuye uyu mudugudu bemeza ko uyu muhungu yari asanzwe acuruza ibitoki ndetse ko bamwe babiguraga babizi ko yabyibye kuko bamuhaga make mu gihe igitoki cyihagazeho muri uyu mujyi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibungo, Nyamihana Philippe, nawe twasanze ahabereye ubu bujura yahuruye, yavuze ko ubujura bwavugwaga muri Kibungo bwahagurukiwe ndetse ko hari n’abatari bake bamaze gukatirwa n’inkiko nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kwiba.

Yagize ati “Ubu twafashe ingamba zo gukora imikwabu y’ahantu hose hakekwa ko hatuye aba bajura maze tukareba ko bafite ibyangombwa bibemerera kuhatura, babibura tukabirukana. Abenshi biba muri uyu mujyi ni abavuye ahandi niyo mpamvu tubirukana.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ingamba zo kumenya aho aba bajura batuye zigenda zitanga umusaruro kuko iyo birukanwe kuko baba bahatuye bitubahirije amategeko bituma ubujura bugabanuka.

Kugera ubu uretse uyu wafashwe hari n’abandi bakoranaga n’uyu Ntuyenabo bakiri gushakishwa kuko yabatatse.

Ibikunzwe kwibwa muri aba baturage harimo ibitoki, amasaka byose akenshi biba bikiri mu mirima, ndetse n’ibikoresho byo murugo nk’imyenda, amasafuriya n’ibindi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mutugezaho amakuru menshi ariko muge mugerageza gushyiraho amafoto kugira ngo tumere neza nk’abari aho ibintu byabereye.

Juma S yanditse ku itariki ya: 24-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka