Ngoma: Umwarimu umwe arafunzwe abandi 9 barashakishwa bakekwaho gutera inda abanyeshuri 10

Umwarimu umwe wigisha ku kigo cy’amashuri GS Kirwa mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma afungiye kuri station ya Polisi ya Kibungo, abandi bagabo ikenda nabo bari gushakishwa nyuma yuko kuri iki kigo abanyeshuri icumi batwariye inda zitateguwe.

Ufunzwe akurikiranweho kuba yarateye inda umunyeshuri ku kigo yigishaho maze akamutesha amashuri akanamugira umugore bakaba babanaga bitemewe n’amategeko.

Imbere y’abanyeshuri n’ababyeyi bari bitabiriye itangizwa ry’ubukangurambaga mu kurwanya inda z’itateganijwe ziterwa abana babanyeshuri, uyu murezi yiyemereye ko abana n’uwo munyeshuri nk’umugore we ariko ko agejeje imyaka y’ubukure.

Yagize ati “Njyewe nemera ko mbana nawe ariko akwije imyaka y’ubukure kuko afite imyaka 20 ndumva atari icyaha kuko akuze.”

Kuri iki kigo cya Kirwa umwaka wa 2012 warangiye abanyeshuri b’abakobwa 10 batewe inda nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’iki kigo cya GS Kirwa, Uwimana Dathiva.

Muri abo bandi bari gushakishwa biganjemo abagabo bubatse bateye abo banyeshuri inda, barimo n’abategejeje kumyaka 18 y’ubukure.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, nawe wari witabiriye igikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga mu kurwanya inda zitateganijwe mu mashuri, yasabye abanyeshuri kugira icyerekezo y’ubuzima bwabo kugira ngo bahangane n’ababashuka babashora mu busambanyi.

Yagize ati “Mugire vision y’icyo muzaba cyo kandi mwirinde ko hagira ubavutsa kugera kuri iyo vision. Mwirinde ababashuka kuko ntaho baba babajyana bamara kubakoresha icyo bashaka babatera inda mugata amashuri mukagira ubuzima bubi.”

Uyu mwarimu (hagati) yemera ko abana n'umunyeshuri waho yigishaga ariko akavuga ko nta kibazo kuko yujuje imyaka y'ubukure.
Uyu mwarimu (hagati) yemera ko abana n’umunyeshuri waho yigishaga ariko akavuga ko nta kibazo kuko yujuje imyaka y’ubukure.

Ababyeyi, abanyeshuri ndetse n’abarezi bari bateraniye aho bagawe cyane n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngoma, Chief Inspector Pierre Rutebuka, kuba badatanga amakuru no gutinya kuvuga bityo ko aribyo byatiza umurindi ibibazo biri ku kigo.

Yavuze ko kuba hatanzwe umwanya ngo bavuge ibibazo bafite ku kigo bose bakivugira ibindi, icy’inda ziterwa abanyeshuri bakakireka bigaragaza ko badafite umuco mwiza wo kwamagana ikibi.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngoma yongeyeho ko abagize uruhare bose mu gutera inda abo banyeshuri bose ko bagiye gukurikiranwa bashyikirizwa ubutabera.

Mu gukumira ibyaha byo gutera abanyeshuri inda hashyizweho itsinda rikuriwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngoma, rikaba rigizwe n’umukozi w’akarere ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’abari n’abategarugori mu karere ka Ngoma, abayobozi b’abanyeshuri muri buri shuri (chef de class), hakiyongeraho umuyobozi w’akarere ka Ngoma wiyemeje kuba umujyanama muri iri tsinda.

Hatanzwe nimero zahamagarwaho hagize ubona umuntu mukuru uri guhohotera umunyeshuri amushora mu busambanyi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uwo mwarimu ahanwe cyane kuko ahemukiye uwo mwana bitewe na visio ye yishe acyeneye amahugurwa sinumwigisha ahubwo yari yarabayobeje

yanditse ku itariki ya: 22-03-2013  →  Musubize

Uyu mugabo ahanwe kuko ibyo yakoze biragayitse ntibikwiye umurenzi nkawe. Ndamwibuka kera turi ku ishuri muri 4 ème Secondaire ntiyasibaga guhabwa remarque haraye hanze y’ikigo mu bagore, gusa adukojeje ikimwaro nk’abarezi gabenzi be. Ibyo kuba avuga ngo yujuje imyaka y’ubukure byo ntaho bihuriye no kubanza kwiyubaha no kwihesha agaciro imbere y’abana ubereye umurezi.

Ndanga E yanditse ku itariki ya: 22-03-2013  →  Musubize

Babakanire urubakwiye kuko gutesha umwana ubuzima ukamwangiza,ese buriya aru mwana we bakoreye biriya byamunezeza.nibakurikiranwe

Matayo yanditse ku itariki ya: 22-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka