Ngoma: Umusore w’imyaka 30 yaryamye ari muzima bamusanga mu gitondo yapfuye

Ntaganda Telesphole w’imyaka 30 y’amavuko wakoraga umwuga w’ubushoferi ku modoka ya muramu we yasanzwe mu nzu yapfuye kandi tariki 20/05/2013 yari yaryamye ari muzima.

Ikishe uyu musore kugera na n’ubu ntikiramenyekana ariko iperereza ngo rirakomeje ndetse n’umurambo we wajyanwe mu bitaro bikuru bya Kibungo ngo upimwe.

Ntaganda ubusanzwe akomoka mu karere ka Kayonza yajyaga aza kwa muramu we Nzamurambaho Charles kuharara kuko imodoka yatwaraga yari iye.

Ubwo uyu nyakwigendera yari yaraye kwa muramu we utuye mu murenge wa Remera, akagali ka Bugera akarere ka Ngoma, bategereje ko abyuka ngo ajye ku kazi baraheba nibwo bamuhamagaye ntiyabikiriza maze bica urugi barebye basanga yapfiriye mu buriri.

Amakuru aturuka mu muryango wa Nzamurambaho wari wacumbikiye uyu muramu we, bavuga ko uyu Ntaganda yari yaje agaparika imodoka nkuko bisanzwe ubundi akajya kuryama nta kibazo afite bityo hatunguwe no kubona ibyabaye mu gitondo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Bugera, Kirezi Colette, avuga ko iperereza rigikomeza yaba kubacumbikiye uyu musore ndetse n’abaturanyi. Nyakwigendera yari ingaragu ntamwana cyangwa umugore asize.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka