Ngoma: Umunyeshuri wigaga muri E.S. Mutendeli yiyahuye

Ndayisaba Anuwari wigaga mu mwaka wa gatatu mu mashuri yisumbuye i Mutendeli yasanzwe mu cyumba cye aho yabaga mu murenge wa Remera tariki 06/09/2012 saa mbili z’ijoro yitabye Imana.

Uyu munyeshuri yiyahuye mu gihe yaratarasubira ku ishuri nubwo igihembwe cyatangiye kuri uyu wa mbere tariki 04/09/2012.

Icyateye uyu munyeshuri kwiyahura ntago cyamenyekanye ariko yasize yanditse ibarwa asaba imbabazi abo yari afitiye imyenda, ndetse n’ababyeyi be n’inshuti ze.

Ababyeyi be bavuga ko nta kibazo bari bagiranye nawe ariko abaturanyi bavuga ko hari amakimbirane bari bafitanye hagati yabo mu rugo ashingiye ku masambu. Bakuru be batahaba basabaga nyina kubaha amasambu.

Uyu mwana wiyahuye yabanaga na nyina azwi ku izina rya Zamuda ariko avukana n’abahungu batanu.

Rugamba Hassan wari ubashinzwe mu idini rya Islam yavuze ko hari hashize iminsi mike agiye kunga uyu muryango ku bibazo bishingiye ku masambu.

Urupfu rw’uyu mwana rwamenyekanye ubwo nyina yajyaga kusali maze uyu mwana asigara mu rugo aba ariho asalila.

Uyu muhungu ngo yahengereye nyina yagiye kusali ajya mu cyumba cye arakinga, yari yaguze umuguha maze akingisha igitanda ubundi yinaga mu mugozi.

Nyina yaje kumubona ari mu kiziriko ahita ahuruza, asunitse urugi yumva ntirugenda basunitse cyane babona umwana ari mu kiziriko.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Nyamirama, Singirankabo Jean Claude, atangaza ko mama w’uwo mwana yahise atabaza ubuyobozi na polisi baje basanga umwana yapfuye.

Kugeza ubu nyina w’uwo mwana ari mu maboko ya polisi mu gihe umurambo ugipimwa kwa muganga ngo hemezwe icyamwishe.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka