Ngoma: UMUMANURAJIPO na SURUDUWIRI ziratungwa agatoki mu biteza umutekano muke

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buraburira abagatuye kwirinda kunywa uruvangatikane rw’inzoga kuko kuzivanga nabyo byabyara ibiyobyabwenge.

Inzoga zirimo suruduwiri (Super Gin) ndetse n’indi bakunda kwita UMUMANURAJIPO ngo nizo usanga abantu bavanga mu zindi maze ibintu bikabakomerana kuko bahita bata ubwenge.

Abakora n’abakoresha inzoga nk’izo baburiwe ko bihanwa n’itegeko muri iyo nzoga harimo iyo bise UMUMANURAJIPO, kubera ko uyinyweye ata ubwenge ndetse akaba yanakora ibyatatekereje.

Bivugwa ko hari abafata ibigage bakavangamo suruduwiri bagashyiramo byeri ndetse na kanyanga na Chief Waragi ubundi bakanywa.

Nyuma yuko abayobozi bo mu tugari no mu midugudu bagaragarije ko uku kuvanga inzoga bituma abanyweyeho bibaviramo urugomo no kurwana, mu nama y’umutekano yaguye yo kuri uyu wa 03/06/2013, ubuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, yasabye ko abaturage bakwirinda kuvanga inzoga muri ubwo buryo kuko byabateza ibibazo.

Yabisobanuye agira ati “Ni byiza ko unywa urwagwa cyangwa byeri abifata byonyine, nufashe iyo suruduwiri akirinda kuyivanga n’izindi nzoga kuko urwo ruvange rw’agatunambwenu rwamuteza ibibazo bikomeye atateganyaga.”

Uyu muyobozi kandi yababuriye ko hari abo izi nzoga zagiye zigiraho ingaruka nko gukuramo inda cyangwa kugira ibibyimba mu mura.

Muri iyi nama kandi hiyamwe zimwe mu nzoga z’inkorano usanga zimeze nk’ibiyobyabwenge aho ngo usanga bazikora bashyiramo imigina, amatafari, amatabi, ifumbire mva ruganda n’ibindi byinshi maze abanyweyeho bakamera nk’abanyweye ibiyobyabwenge.

Muri iyi nama kandi hafashwe umwanzuro ko amasaha yo kuva mu kabari yubahirizwa kimwe n’ayo gufungura utubari kugirango abaturage bakore aho kwirirwa mu businzi.

Abakora amarondo nabo bibukijwe ko irondo ridakorwa n’umuntu wasinze nkuko hari aho byagaragaye, ko irondo rikorwa n’umuntu muzima kandi abayobozi bakaba bagomba kugenzura uko rikorwa.

Iyi nama y’umutekano ibaye nyuma yuko muri aka karere umunyonzi yishwe uwamwishe akamuhambira ku igari yamwambuye yamushyize mu mufuka, akamujyana kumujugunya mu kizenga ntawumufashe agafatwa nyuma afatanwe iryo gare.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka