Ngoma: Umukecuru yasanzwe mu nzu yarapfiriyemo

Nyirandegeya Cecille w’imyaka igera ku 100 wari utuye mu mudugudu wa Cyanyonga kagali ka Mutendeli umurenge wa Mutendeli yasanzwe munzu yarapfuye amaze iminsi itatu abaturanyi batabizi.

Uyu mukecuru yabaga wenyine mu nzu ariko nta kibazo yagiranaga n’abantu ku buryo hakekwa ko baba baramwishe; nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’umudugudu ndetse n’abaturanyi be.

Urupfu rw’uyu mukecuru rwamenyekanye ubwo abaturanyi bari bamaze iminsi batamubona aho yakundaga guhinga hafi y’urugo ndetse bakaba batari baherutse kumubona mu rugo, nibwo bahise birukira kujya kureba iwe niko gusanga hakinze ndetse hari n’impumuro itari nziza.

Bamwe mu bantu bazaga kunywera hafi y’aho uyu mukecuru yari atuye bavuga ko bari bamaze iminsi bumva impumuro itari nziza ariko bakagirango si umuntu bakibwira ko ari nk’ikindi kintu kirikunuka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Mutendeli, Mushikazi Jenvier , avuga ko nawe yageze aho ibi byabereye anemeza ko uyu mukecuru bamusanze mu cyumba ndetse ko ntawukeka ko yiyahuye.

Akomeza avuga kugirango bagere mu nzu byabaye ngombwa ko bayimena kuko yari yikingiranyemo bityo ko bikekwa ko yaba yarasinziriye akagenderayo.

Hari amakuru atangwa n’abaturanyi avuga ko uyu mukecuru baherukaga kumubona tariki 27/03/2013 avuye ku isoko kugura akagage ko kunywa, aka kagage ngo bagasanze mu nzu aho yari yapfuye.

Inshuti n’abana be bahise bahurura baramushyingura kuri uyu wa 28/03/2013 nk’uko tubikesha ubuyobozi bw’ ibanze. Umubiri w’uyu mukecuru wari warangiritse.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

kera ntabwo wabonaga umukecuru ufite iriya myaka yibana munzu afite abana. ibintu byarahindutse.

sam yanditse ku itariki ya: 31-03-2013  →  Musubize

Wamugani wa Chris nabwo bisobanutse neza ngo harabaheruka kumubona le 27/03/ ashyingurwa le 28/03/ kandi ngo yaramaze iminsi itatu aphuye. No sense!!

Bella yanditse ku itariki ya: 31-03-2013  →  Musubize

Umuco nyarda waracitse. Uyu mubyeyi wacu Nago Yari Kumara Iminsi 3 hataragira Ugeraho.Imana Izamwakire!

Jules yanditse ku itariki ya: 30-03-2013  →  Musubize

Ntabwo bisobanutse neza ngo baherukaga kumubona le 27/3 bamushyingura le 28/3 yarangiritse!

Chris yanditse ku itariki ya: 30-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka