Ngoma: Iyo umuriro wabuze abajura biba insinga z’umuriro

Mu gace ko hafi y’ahubatse Cathedral Saint Andre ya Kibungo mu murenge wa Kibungo hari kuvugwa bubujura bukabije bw’insinga z’umuriro w’amashanyarazi nijoro igihe umuriro ubuze.

Bamwe mu batuye akagali ka Cyasemakamba kavugwamo ubu bujura bavuga ko EWSA yagakwiye guhindura insinga bakazicisha mu kirere aho kuzicisha mu butaka kuko ngo izo mu butaka arizo zibwa cyane.

Mukamazimpaka avuga ko impamvu izi nsinga baziba akenshi biterwa n’ibura ry’umuriro rya hato na hato aho abo bajura bahita baca izo nsinga bakazitwarira kuko zica mu butaka ziba zibegereye.

Yagize ati “Ni inshuro ya gatatu batwara uru rutsinga runyura mu butaka. Ikitubwira ko barwibye nuko ahandi umuriro iyo uje twebwe tuwubura nyuma twatabaza EWSA bagasanga barwibye”.

Umuyobozi wa EWSA station Ngoma, Kayibanda Omar, yatangarije itangazamakuru ko ikibazo cyo kwibwa insinga z’umuriro kimaze gufata indi ntera ndetse ko hari gushakishwa uburyo hafatwa ingamba zo guca ubwo bujura.

Mu ngamba uyu muyobozi avuga zizafatwa avuga ko abakirirya baturiye agace kavugwamo ubwo bujura bukabije bazahagarikirwa guhabwa umuriro ariko ngo haracyashakishwa umuti w’iki kibazo.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwo bubona hashakwa uburyo izi nsinga aho guca mu butaka zajya zica mu kirere nk’uko umwe mu bayobozi bashinzwe umutekano mu kagali ka Cyasemakamba abitangaza.

Ibura ry’umuriro rya hato nahato rimaze iminsi ari ikibazo mu mujyi wa Kibungo, uretse kuba EWSA ibangamiwe n’iyibwa ry’insinga z’amashanyarazi abafatabuguzi b’umuriro nabo bavuga ko ibura ry’umuriro rya hato nahato rimaze kubarabira.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka