Ngoma: Imashini ebyiri zikora umuhanda zafashwe n’inkongi y’umuriro

Imashini ebyiri zikora umuhanda za kompanyi NPD/COTRACO yakoraga umuhanda mu karere ka Ngoma zafashwe n’inkongi y’umuriro tariki 13/11/2012 mu mujyi wa Kibungo zirashya zirakongoka.

Izi mashini zahiye mu ma saa moya z’umugoroba nyuma y’amasaha nka abili ziparitse zirangije akazi. Icyateye iyi nkongi y’umuriro cyateye urujijo, kuko kugera na nubu ntikiramenyekana.

Iyi mpanuka yabereye imbere ya kiriziya ya Cathedral ya Kibungo imbere neza y’amarembo y’ishuri rikuru ry’ubuhinzi rya Kibungo (INATEK).

Umuzamu warariraga izi mashini, abashoferi babiri batwaraga izi mashini ndetse na enjeniyeri wahakoraga bari mu maboko ya polisi mu rwego rw’iperereza.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise , yatangaje ko nawe yageze kuri izo mashini zigishya muri uwo mugoroba maze kuko zari zamaze kugurumana basanga ntacyo bakora kuko nta bikoresho bikomeye bizimya umuriro bari bafite.

Yagize ati “Twasanze imashini zigurumana byari biteye ubwoba kuko ntawashoboraga kwegera aho icyo kibatsi cyari kiri. Nta bikoresho twari dufite nta bundi bushobozi twari dufite, twatabaje inzego z’umutekano n’izubuyobozi bwisumbuye”.

Umuyobozi mukuru wa kompanyi NPD/COTRACO, Gatarayiha Jean, yatangarije Kigali Today ko kugera ubwo twavuganaga nta kintu yavuga kuri iyi mpanuka cyangwa ngo akeke icyateye iyo nkongi y’umuriro kuko ntacyo iperereza ryari bwagaragaze kandi ko rigikomeza.

Yagize ati “Turashaka abantu b’inzobere ngo baturebere niba ari ikibazo tekinike cyabiteye cyangwa niba ari abagizi banabi.”

Umuyobozi mukuru w’iyi kompanyi avuga ko ugushya kw’izi mashini ntacyo bizadindiza ku gukora uyu muhanda ngo kuko hagiye gukoreshwa izindi mashini.

Ubwo izi mashini zashyaga zari ziri gukora umuhanda uva ahitwa Rond-Point ugana mu mujyi w’akarere ka Ngoma.

Imashini zahiye byavugwaga ko zose zifite agaciro k’amafaranga arenga miliyari y’amanyarwanda.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

izi mashini ndazizi cyane nta gaciro ka miriyari zari zifite! niyo wajya kuri Caterpirar HQ ntabwo zaguhagarara izo cash. muzajye mubanza mubaze neza mubone gurangaza inkuru z’ukuri

karimu yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

Mutohore neza kuko ntabwo ari ikibazo cya tekinike . urebye kwifoto, ntabwo umuriro waturutse muri moteli . murebe neza inkongi yafashe hagati yaziriya mashini bivuze ko basutse ho esansi.

frank yanditse ku itariki ya: 14-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka