Ngoma: Haravugwa abatekamutwe bafite amafaranga y’amahimbano

Abanyengoma barakangurirwa kurwanya abatekamutwe bakoresha amafaranga y’amahimbano bagashuka abaturage ngo babatuburire babahe menshi.

Hari umumotari wo mu murenge wa Mutendeli aherutse gutuburirwa n’aba bantu bamushutse ngo abahe amafaranga ibihumbi 100 nawe bamuhe ibihumbi 300.

Uretse uyu mumotari wafatanwe aya mafaranga amaze gutekerwa umutwe, hari n’umwe mubacuruzi bakorera muri uyu murenge wafatanwe amafaranga mahimbano. Iperereza rikaba rigikorwa.

Si muri uyu murenge gusa havugwa amafaranga y’amahimbano kuko no mu murenge wa Mugesera uwitwa Nsabimana Theogene yafatanwe amafaranga mahimbano.

Mu murenge wa Mugesera kandi haherutse gufatirwa abagabo babiri (Manzi Eric na Nzahabwanimana Philipe) bari bavuye i Kigali n’imodoka baje bashakisha umuntu wafatanwe amafaranga mahimbano nyuma yuko babeshye local defense ko ari abayobozi ba Polisi mu karere ka Ngoma.

Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko bwafashe aba bagabo kuko bavugaga ko bashaka Nsabimana kandi yari yarafatanwe amafaranga mahimbano ndetse bukaba butari buzi aba bagabo nubwo bavugaga ko ari abayobozi ba Polisi mu karere ka Ngoma.

Aba bagabo nabo bashyikirijwe Polisi bakekwaho ubufatanyacyaha mu gukora amafaranga mahimbano na Nsabimana ndetse no kubeshya ko ari abayobozi ba Polisi.

Abayobozi barasabwa kuba maso no gukangurira abo bayobora gutanga amakuru ku kintu cyose babona kibateye impungenge ndetse no ku bantu babona bashidikanyaho baza mu midugudu iwabo aho batuye.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka