Ngoma: Hafashwe ingamba zo kurushaho gukaza umutekano mu gihe cy’icyunamo

Gufunga utubari na za Bare hakiri kare, gukaza amarondo no kuyakora neza ni zimwe mu ngamba zafashwe mu karere ka Ngoma mu rwego rwo kurushaho gukaza umutekano mu gihe cy’icyunamo cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu nama yo gutegura icyunamo yabaye tariki 27/04/2013 hemejwe ko mu karere ka Ngoma utubari twajya dufunga saa kumi n’ebyiri kandi amarondo agakorwa neza kugira ngo hakumirwe ibikorwa bihungabanya umutekano w’abacitse ku icumu rya Jenoside bikunda kugaragara mu gihe cy’icyunamo.

Muri iyi nama harebewe hamwe aho imyiteguro y’icyunamo igeze muri buri murenge. Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bagaragaje ko imyiteguro bayigeze kure batunganya inzibutso banategura imigendekere myiza y’iki gihe.

Mu cyunamo gitangira tariki 07 Mata buri mwaka Abanyarwanda bibuka amateka mabi yaranze igihugu cy’u Rwanda yakigejeje kuri Jenoside yahitanye abantu bagera kuri miliyoni mu mwaka wa 1994.

Muri iki gihe hatangwa ibiganiro bitandukanye bigaragaza amateka ya Jenoside mu rwego rwo kwirinda ko yakongera kubaho.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka