Ngoma: Gerenade yatewe mu nzu nijoro babiri barakomereka bajyanwa mu bitaro

Abantu bataramenyekana bateye gerenade mu rugo rwa Karangwa utuye mu kagali ka Muzingira mu murenge wa Mutendeli akarere ka Ngoma, ntawapfuye ariko babiri bakomeretse bajyanwa mu bitaro bikuru bya Kibungo.

Iki gisasu cyatewe mu cyumba cyari kiryamyemo abantu batatu mu ijoro ryo kuwa 21/04/2013. Abakomerekejwe n’iki gisasu ni Umutesi Elena n’ uwitwa Providence uyu akaba ari nawe wakomerekejwe cyane n’icyi gisasu kandi bari baryamanye.

Umutesi asobanura uko byagenze yagize ati “Twari turyamye mu cyumba nijoro n’umwana wonka wanjye ndetse n’uyu mukobwa, twumva umuntu akubise idirishya ahita atorosha nibwo twumvishije igisasu giturikira mu cyumba twarimo. Gerenade yatwikubise hagati uko twari turyamye.”

Umutesi wakomeretse akaba ari kwa muganga, avuga ko hari abaturanyi be bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku marozi ndetse ko abo baturanyi ngo bari bamaze iminsi bavuga ko aho guturana nabo ngo baturana n’itongo.

Abantu bane bari mu maboko ya police station ya Kibungo mu iperereza rigikomeza nkuko umuvugizi wa police mu ntara y’iburasirazuba Supt. Nsengiyumva Benoit abitangaza.

Ibikorwa nkibi ntibyari byakagaragaye muri aka karere nkuko ubuvugizi bwa police mu ntara y’iburasirazuba butangaza.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka