Ngoma: EWSA yibwe insinga za miliyoni ennye mu mezi abiri ashize

Ikigo cy’igihugu gitanga amazi n’amashanyarazi (EWSA) ishami rya Ngoma ritangaza ko ryibasiwe n’ubujura bw’insinga bugenda bwiyongera uko amezi ashira.

Kuva muri Gashyantare kugeza mu Ugushyingo 2012 hibwe insinga zifite agaciro ka agaciro karenga miliyoni 6. Mu mezi abiri abiri ashize yonyine (kuva 9-11) hibwe izifite agaciro ka miliyoni enye.

Insinga zikunda kwibwa ni izica mu butaka mu gace ko mu mujyi wa Kibungo kitwa Vundika ahamaze kwibwa inshuro eshanu uyu mwaka. Hari nubwo zashyirwagamo bakarara bengeye kuziba.

Umuyobozi wa EWSA ishami rya Ngoma, Mugeni Genevieve, atangaza ko ikibazo kiri guhindura isura kuko ubu bujura buri kwiyongera ndetse bakaba batagitinya n’insinga zo hejuru no kuri za Transformateur nkuko baherutse kurwiba. Mu murenge wa Zaza hibwe urusinga rupima metro 100.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo ubuyobozi bwa EWSA bwagiye bugira inama n’abayobozi b’imidugudu y’ahibwe insinga kugirango harebwe buryo ki hakorwa amarondo ngo aba bantu bafatwe.

Nubwo hari babiri bafashwe, abaturage bavuga ko kuba ubu bujura bwarakajije umurego biterwa nuko badohotse mu kurara amarondo.

Umusore witwa Kanamura twasanze mu Ivundika yagize ati “Muri iyi minsi irondo ritakirarwa bisigaye bikabije, nta cyumweru cy’ubsa batibye urusinga. Aha hantu hatuwe n’insoresore zitagira icyo zikora nizo ziziba.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukaza amarondo kugira ngo abo bagizi ba nabi bafatwe.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka