Ngoma: EWSA Station ya Ngoma imaze kwibwa insinga z’agaciro ka miliyoni 10 uyu mwaka

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi isuku n’isukura (EWSA) Station ya Ngoma, buhangayikishijwe n’ikibazo cy’ubujura bw’ibikoresho birimo n’insinga z’amashanyarazi zirikwibwa aho ziba zensitaye mu baturage.

Amafaranga hafi miliyoni 10 y’u Rwanda mu gihe cy’umwaka umwe gusa niko gaciro k’ibimaze kwibirwa mu giturage ahakwirakwijwe umuriro w’amashanyarazi.

Abantu batanu nibo bari mumaboko ya Police Staion ya Kibungo, bakurikiranweho icyaha cy’ubujura bw’insinga z’amashanyarazi. Hari n’abandi babiri bafashwe bo muri aka karere banakatirwa n’inkiko kuri iki cyaha cyo kwiba insinga.

Umwe muri aba batatu baherutse gufatwa niwe wemera icyaha abandi bo barabihakana. Uyu wemera icyaha avuga ko yafashwe aca izo nsinga ubwo yashakaga kuzijyana ahitwa i Rwinkwavu kuko yari yabonyeyo isoko.

Yagize ati: “Bamfashe nyine ndimo kuzica. Nari buzishyire umuntu washakaga kuzitira uruzitiro rwe ahitwa i Rwinkwavu yitwa Eugene.”

Muri aba batatu baherutse gufatwa, bamwe muri bo bagiye baturuka mu bindi bice by’igihugu nko mu mujyi wa Kigali no mu karere ka Bugesera, ku buryo usanga n’aho bafatiwe muri icyo cyaha baba batahazi kuko atari ho bakomoka.

Ubujura bw’insinga z’amashanyarazi bwatumye uduce tumwe na tumwe twari tumaze igihe zidacanirwa Kubera iki kibazo cyo kwiba insinga.

Prosper Muberabirori ushinzwe isakazabikorwa n’itumanaho muri EWSA, atangaza ko uretse no kuba ubu bujura buteza igihombo gikomeye iki kigo, bituma n’abafatabuguzi binubira servisi bahabwa.

Ati: “Ubu bujura bw’insinga z’amashanyarazi bumaze gufata intera ikomeye, ubu bageze naho biba insinga ziva kuri transiformateur, ibi rero bitera ibura ry’umuriro rya buri kanya abakiriya bakinubira service zacu kandi natwe tugahomba umuriro twagombaga kuba twacuruje.”

Spt. Emmanuel Karuranga, umuvugizi wa Police mu ntara y’iburasirazuba akaba anahagarariye ubugenzacyaha mu ntara y’iburasirazuba, avuga ko ashima abaturage uburyo batanga amakuru ari nayo ntandaro yifatwa ry’aba bantu batanu. Yongeraho ko abaturage bagomba gukaza amarondo.

Iki cyaha kiramutse kibahamye bahanishwa igihano kiri hagati y’imyaka ibiri kugeza kuri itanu, y’igifungo ku wahamwe n’icyo cyaha cy’ubujura bw’insinga no konona ibikorwa-remezo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

njye we ndabanza nenge
abantu bumvayuko bagomba guhombya Ewsa umuntu wiba insinga zibazaguzwe zigasorera reta yacu y’Urwanda haribyinshi byangirika Iyo insinga bazibye abanyagihugu babura Umuriro abakonjesha ibinyobwa n’ibiribwa birangirika.

kurara munzu idafite Umuriro birababaza kandi reta yacu idukunda yaradukuye kudutadowa Ndayishimiye

icyakorwa nuko buriwese yaba ijisho ryigihugu
yabona uwangiza ibikorwa remezo akamwiyama

Ewsa haricyo nshaka kubasaba Abatuye IGAHANGA mukarere Ka Cyicukiro duhangayikishijwe nibura ry’Amazi kuduha amazi rimwe mukwezi cg kabiri biratubangamira
kandi umunyarwanda agomba kurangwa n’isuku
nkubu ntamazi dufite nukuri muturwaneho murebe uko twajya tubona Amazi
murakoze

petero yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

mukurikiranenezababyihisinyumakandimubafatirimyanzuroro ikomeyemubashyikirize ubutaberakukodukomejekuburumuriro

mashaba jean pierre yanditse ku itariki ya: 29-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka