Ngoma: Barashakishwa nyuma yo kwambura umucuruzi bakanamukomereretsa bikomeye

Ndege Jackson, umucuruzi mu murenge wa Kazo ahitwa ku giturusu ari mu bitaro bikuru bya Kibungo nyuma yo gukumeretswa no kwamburwa amafaranga 61700 ku cyumweru tariki 22/07/2012 n’abantu bagishakishwa.

Uwo mucuruzi bamwambuye ubwo yavaga mu minsi mikuru y’umwana wari wahawe amasakarakaramentu kwa muramu we.

Ubwo yari atashye ageze ahitwa i Sakara ku Karenge mu murenge wa Murama saa moya z’ijoro, abasore babiri bari bihishe munsi y’umuhanda batangiye kumutuka ngo kuki abatunze itoroshi bahita bakuramo ikintu kimeze nka ferabeto bahita bakimukubita mu maso yikubita hasi bamwambura amafaranga 61,700.

Uyu mucuruzi akomeza avuga ko abo bantu atabamenye ariko umuntu bari kumwe ngo yabashije kumenyamo umwe none we n’abandi batandatu barigushakishwa bakekwaho kugira uruhare muri icyo gikorwa cy’ubwambuzi n’urugomo.

Ndege agira ati “sinamenya niba aba bantu barabikoze babigambiriye kuko sinzi niba bari bazi ko nari mfite amafaranga angana atyo. Kandi nta muntu dufite icyo dupfa uba muri uwo murenge banyamburiyemo”.

Ndege yarakomerekejwe bikabije. Ubu arwariye mu bitaro bikuru bya Kibungo.
Ndege yarakomerekejwe bikabije. Ubu arwariye mu bitaro bikuru bya Kibungo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama ibi byabereyemo Bushayija Francois yahise atangariza itangazamakuru ko ibikorwa by’urugomo bitari bisanze muri uyu murenge ariko ko bari gushakisha ababa bagize ibyo bikorwa bibi ngo bahanwe.

Bushayija we abona ibiyobyabwenge nabyo biri mu byateje icyi cyaha. Yagize ati “ibikorwa nk’ibi bishobora kuba biri guterwa n’abantu banywa ibiyobyabwenge babikura mu murenge wa Murtendeli. Umuntu wese wagaragarwayo uruhare muri ibi bikorwa by’urugomo yahanwa.”

Akagali ka Sakara gaturanye n’akagali ka Nyagasozi ko mu murenge wa Mutendeli kavugwamo ibiyobyabwenge byinshi birimo na kanyanga akaba ari nayo mpamvu ubuyobozi bukeka ko aribyo biriguhungabanya umutekano.

Kugeza ubu Ndege ari mu bitaro Bya Kibungo aho yakomeretse cyane mu maso ndetse akaba anafutse mu mutwe aho yakubiswe icyuma n’abo bagizi banabi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo bagizi ba nabi nibafatwa bazahanwe by’intangarugero rwose. Gusa nakomeze yihangane kugera kure siko gupha.

GENEVIEVE yanditse ku itariki ya: 26-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka