Ngoma: Barasaba ko inzererezi zifatirwa mu mujyi zitajya zihita zirekurwa

Mu gihe mu mujyi wa Kibungo hakorwa imikwabu itandukanye inzererezi zigafatwa, abatuye uyu mujyi baravuga ko igituma izi nzerezi zidacika aruko zongera zikarekurwa zitabanje kugororwa.

Inzererezi zivugwa muri uyu mujyi abaturage bavuga ko arizo zibiba bityo ko zagakwiye kujya zibanza zikagororwa byaba ngombwa zikajyanywa mu bigo ngororamuco.

Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Ngoma iherutse kuba hagaragajwe ikibazo cy’inyobwa ry’ibiyobyabwenge byari byariyongereye mu mezi abili yari ashize, ibi biyobyabwenge bikaba kandi binyobwa ahanini n’izi nzererezi aho ngo usanga ziba mu mujyi nta kazi zigira akenshi zitunzwe no kwiba.

William utuye yavuze mu mujyi wa Kibungo avuga ko impamvu inzererezi zidacika aruko iyo bazifashe usanga bazimarana iminsi nk’ibiri cyangwa itatu bakongera bakazirekura aho kuzijyana mu bigo ngorora muco ngo zigororoke.

Yagize ati “Duhora tubona inzererezi Police izifata ni byiza ariko se ko bahita bongera bakazirekura ubwo siyo mpamvu zidacika ndetse n’ubujura bukaba bukomeza muri uyu mujyi? Hari igihe usanga umuntu bamufatiye mu nzererezi inshu ebyiri cyangwa eshatu.”

Zimwe mu nzererezi zifatirwa mu mukwabu zifatanwa n'ibiyobyabwenge.
Zimwe mu nzererezi zifatirwa mu mukwabu zifatanwa n’ibiyobyabwenge.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko iyo inzererezi zifashwe harebwamo abakwiye kujyanwa mu bigo ngororamuco nk’Iwawa, hanyuma abandi bakagirwa inama ngo bareke ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ubundi bakarekurwa.

Ubu buyobozi kandi buvuga ko butekereza kuburyo hajyaho ikigo cyajya kigorora aba bana bafatiwe mu buzererezi bakajya bakimaramo igihe bahabwa inyigisho ku kwirinda ibiyobyabwenge n’indi myitwarire mibi gusa ngo imbogamizi nuko kugera ubu aha cyakubakwa hataraboneka.

Nubwo ariko bamwe mu baturage babona inzererezi zifashwe zitagororwa, hari abandi bashima ubuyobozi kuba inzererezi zikuze iyo zifatiwe mu bikorwa by’ubujura zifungwa.

Kugera ubu abatuye mu murenge wa Kibungo bavuga ko hari benshi bagendaga bagira imyitwarire idakwiye irimo kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’ubujura burimo n’urugomo kugera ubu bafunzwe.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka