Ngoma: Bane bari mu maboko ya Polisi bakekwaho gutema inka 3

Abagabo bane bo mu murenge wa Rurenge, akagali k’Akagarama, umudugu wa Murambi, bari mu maboko ya Polisi station ya Kibungo bakurikiranweho icyaha cyo gutema inka.

Impamvu itera aba bantu gutemagura inka ntiramenyekana kuko bahakana icyo cyaha.
Aba bantu bafashwe mu gihe nta cyumweru cy’ubusa hadatemwe inka y’umuntu muri uyu mudugudu wa Murambi aho byatangiye tariki 24/05/2013.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rurenge wabereyemo iki cyaha, Muragijemungu Archade, atangaza ko gutema inka bitabaye bwa mbere muri uyu mudugudu ko byatangiye mu mwaka wa 2011 hatemwa inka 2 gusa ngo ntihagire umenyeka wabikoze.

Icyatumye iki kibazo gihagurukirwa cyane ngo nuko byari bikabije. Aba bafashwe ngo bafashwe nyuma yuko baherukaga gutema inka y’umuyobozi w’uyu umudugudu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba akaba n’umugenzacyaha muri iyi ntara, Supt. Karuranga Emmnuel, yemeje ifatwa ry’aba bantu maze atangaza ko bakurikiranweho icyaha cyo gutema inkaz’abaturage.

Supt. Karuranga Emmnuel yirinze gutangaza amazina y’aba bantu kubera impamvu z’iperereza rigikomeza ngo harebwe niba nta bandi bafatanije.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rurenge buvuga ko izi nka zose zatemwaga ubundi bakazirekera aho. Izi nka zirikuvurwa ngo kandi hari ikizere ko zishobora gukira.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka