Ngoma: Amazu 13 atujuje ibyangombwa by’umujyi yarasenywe

Amazu agera kuri 13 atari yujuje ibyangombwa byo kubaka mu mujyi w’akarere ka Ngoma yarasenywe, kuri uyu wa Kane tariki 09/08/2012, hanafatwa babiri mu bagerageje kwitambika abakozi.

Ayo mazu ntiyari akurikije amabwiriza yasohotse mu igaziti ya Leta yo mu kwezi kwa 05/2012, yo kubaka mu mbago z’umuhanda w’aka karere, nk’uko ubuyobozi bw’akarere bubitangaza.

Ubuyobozi buvuga ko bwari bwanabisobaniye abaturage bunabaha icyumweru cyo kuba bayisenyeye, bamwe barabikora ariko abandi babirengaho barimo n’abatawe muri yombi bagerageza guhagarika abakozi basenyaga.

iki gikorwa ubuyobozi bw’akare buvuga ko bwabakosoraga kuko batubahirije amasezerano bari bagiranye yo guhagarika gukomeza kubaka, ariko bakayarengaho bakiyubakira.

Aphrodise Nambaje, Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, nawe wari muri iki gikorwa yatangaje bitumvikana uburyo inzu zakubakwa zikarinda zigera aho zisakarwa ubuyobozi bw’ibanze bureberera.

Yan zu uko yari imeze mbere itarasenywa.
Yan zu uko yari imeze mbere itarasenywa.

Avuga ko hagiye gukorwa iperereza ryimbitse, hagira umuyobozi ugaragaweho no kuba yarashyigikiye igikorwa cyo kubaka binyuranije n’amategeko agahanwa.

Ati: “Umuyobozi bizagaraga ko nawe yagize uruhare muri ikigikorwa yaba uwo mu mudugudu kugeza kuwo ku karere azakurikiranwa ahanwe kandi anketi zatangiye gukorwa”.

N’ubwo hari bamwe mu basenyewe bemera koko ko barenze ku mabwiriza bagakomeza kubaka, hari n’abavuga ko hari uko bagiye bumvikana n’ubuyobozi, harimo no kubaha amafaranga, kugira ngo bakomeze bubake nijoro batababona.

Inzu y'umukecuru imaze gusenwa n'ibintu byarimo yabishyize hanze.
Inzu y’umukecuru imaze gusenwa n’ibintu byarimo yabishyize hanze.

Kayitesi waseyewe yavuze ko yatangiye kubaka mu kwezi kwa kane, nawe yemera ko yabujijwe n’ubuyobozi ariko ko ntakundi kuntu yari kubigenza yarakomeje kuko atari kubona amafanga yo kubaka uko ubuyobozi bubyifuza.

Amenshi mu mazu yasenwe yubakishije amatafari ya rukarakara, amatafari atemewe mu mujyi wa Ngoma. Amenshi yari yuzuye anasakaye n’indi imwe yabagamo umukecuru utishoboye.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka