Ngoma: Akurikiranweho guhungabanya umutekano akoreshe intwaro gakondo

Musayidire Etienne w’imyaka 27utuye mu karere ka Ngoma, umurenge wa Kazo, akagali ka Kinyonzo afunzwe akurikiranweho gusinda agafunga umuhanda uva Mutendeli ugana i Kibungo kandi afite imyambi ishyirwa mu muheto.

Abaturage bari aho ibyo byabereye bemeza ko tariki 01/01/2013 mu ma saa munani z’amanywa Musayidire yari yakoze igisa na bariyeri aho ngo yari yafunze umuhanda kuburyo n’abanyuragaho ataboroheraga ndetse ngo hari nuwo yambuye icupa ry’inzoga mu ikaziye yari avuye kurangura i Mutendeli.

Umusore utuye mu mudugudu ibi byabereyemo utifuje ko izina rye ritangazwa yagize ati “Yari yakoze bariyeri n’imyambi , hari uwanyuzeho avuye kurangura amwambura icupa rya byeri. Nibwo twahuruje gitifu w’akagali bamushyikiriza Polisi.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kazo, Buhiga Josue, avuga ko Musayidire yanarwanije umuyobozi w’akagali ndetse n’imyambaro ye akayimuciraho gusa ngo umuyobozi w’akagali ntiyakomeretse.

Andi makuru yatangajwe n’ubuyobozi bw’umurege wa Kazo avugako Musayidire yari yatonganye na mugenzi we noneho afata imyambi nibwo abaturage bahuruzaga umuyobozi w’akagali ari nabwo yarwanyaga uyu muyobozi ashaka kumwaka izi ntwaro.

Akagali ka Kinyonzo kavugwamo ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe zirimo kanyanga na chef waragi ziva rwihishwa mu gihugu cy’u Burundi dore ko aka kagali kabereyemo ibi gahana imbibe n’umurenge wa Mutendeli ukora ku gihugu cy’u Burundi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka