Ngoma: Abatwara amagare na moto bakoze urugengo rwo kwamagana ibiyobyabwenge

Abatwara abantu ku ma moto no ku magare bo mukarere ka Ngoma bakoze urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge, kuri uyu wa Kane tariki 16/05/2013. Babikoze nyuma y’aho rumwe mu rubyiruko rwo muri aka karere rutungwa agatoki kuba arirwo rwinshi runywa ibiyobyabwenge.

Muri iki gikorwa hanatwitswe ibiyobyabwenge bingana na litilo 239 za kanyanga, urumogi rungana n’ibiro 68, utuzingo (Boules) twarwo 109, n’amapaki 472 ya za chief Waragi.

Bamwe murubyiruko mu rugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge.
Bamwe murubyiruko mu rugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Aphrodice Nambaje, wari witabiriye iki gikorwa, yibukije urubyiruko rwari aho ko ari rwo mbaraga z’igihugu. Abasaba akomeje kureka umuco wo gukoresha ibiyobyabwenge.

Ushinzwe umutekano w’abamotari mu mugi wa Ngoma, Jean Baptiste Nshimiyimana, yashishikarije urubyiruko rw’abamotari n’abanyonzi kwitabira umurimo aho kujya mu biyobyabwenge.

Iki gikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge rwatangiriye aho bakunze kwita kuri Zenith rusorezwa ku cyicaro cy’urukiko rukuru rwa Ngoma, ari naho ibyo biyobyabwenge byatwikiwe.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka