Ngoma: Abaturage batinye gushinja uwiyise ingwe ngo ajye atera abantu ubwoba abambure

Umugabo Emanuel wihaye izina ry’ingwe ngo atere abantu ubwoba abambure, aherutse gufatwa na Polisi iramufunga bitewe nuko abaturage bagaragaje ko yambura abantu ariko habuze umuntu n’umwe umushinja.

Ubuyobozi ndetse n’inzego z’umutekano zirashima ko abaturage batanze amakuru ngo afatwe, ariko nanone bukanenga cyane uburyo abaturage batigeze baza kumushinja ibyo byaha igihe yaburanaga ari nayo mpamvu yatumye afungurwa.

Nyuma yuko uyu mugabo aburiye abamushinja maze akarekurwa, abaturage bongeye kugaragaza impungenge ko uyu mugabo yongeye kwambura ndetse ko agendana ibyuma maze akabyifashisha mu gutera abantu ubwoba abambura.

Ubuyobozi bwo buvuga ko nubwo bufite ibirego bitari bike kuri uyu mugabo abaturage bamurega ariko ko ikibazo aruko iyo afunzwe nta muntu n’umwe ujya kumushinja.

Abaturage bo bavuga ko kutamushinja kubera gutinya ko uwamushinja mu nkiko akarekurwa yahita amuhitana kuko ngo bamubona nk’ikihebe.

Umuturage wanze ko izina rye ritangazwa yagize ati “Ni kenshi bamufata bakamufunga nyuma tukabona yarekuwe, none se umuntu ugendana ibyuma umushinjije nyuma akarekurwa urumva yagukorera ibiki? Birirwa banywa ibimogi agufashe yakwica niyo haba kumanywa.”

Munama y’umutekano iherutse kuba muri uku kwezi kwa Gatatu, ikibazo cy’uyu mugabo cyongeye kugaragazwa ko akomeza guhungabanya umutekano ndetse n’abaturage bavuga ko ubuyobozi ntacyo bukora ngo ahanwe.

Ubuyobozi bumaze kubona abaturage banga gutanga ubuhamya kubera gutinya, bwavuze ko bagiye gukoresha inama abaturage maze bagahindura imyumvire, bagatanga amakuru.

Humvikanwe ko uyu Emmanuel wiyise ingwe azazanwa mu nama mu ruhame n’inzego z’umutekano zihari, abaturage basobanurirwe ko bagomba kudatinya gutanga amakuru ku muntu uwariwe wese maze hanamushinjirize mu ruhame ubundi nibimuhama ahanwe n’ubutabera.

Uyu mugabo wiyise ingwe abarizwa mu murenge wa Kibungo, ibyo akurikiranwa akaba abikorera ahitwa rond-point n’inkengero zaho.

Bimwe mubyo abaturage bamurega harimo gutera abantu ubwoba no kubambura, kugendana intwaro (icyuma) ndetse no guhohotera abantu abakubita.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko se murumva abaturage atari ukubagondoza. Ubundi se Ubugenzacyaha(police) n’ubugenzacyaha(parquet) bumaze iki? kuko amakuru barayafite, igisigaye nibakore iperereza ubundi afungwe. Ntabwo umuturage ariwe ujya gushinja, non, ni Umushinjacyaha. Ubwo bategereje kuzamufata yishe umuntu, bananiwe kubikumira. Jye ndabona harimo kutamenya inshingano cg kujenjeka. Inzego zibanze zo se ziramuhamagara ngo bamushinje mu nama ni urukiko? ibyaha nibimuhama se bazamukatira?

Nziza yanditse ku itariki ya: 26-03-2013  →  Musubize

Ariko se murumva abaturage atari ukubagondoza. Ubundi se Ubugenzacyaha(police) n’ubugenzacyaha(parquet) bumaze iki? kuko amakuru barayafite, igisigaye nibakore iperereza ubundi afungwe. Ntabwo umuturage ariwe ujya gushinja, non, ni Umushinjacyaha. Ubwo bategereje kuzamufata yishe umuntu, bananiwe kubikumira. Jye ndabona harimo kutamenya inshingano cg kujenjeka. Inzego zibanze zo se ziramuhamagara ngo bamushinje mu nama ni urukiko? ibyaha nibimuhama se bazamukatira?

Nziza yanditse ku itariki ya: 26-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka