Ngoma: Abantu bane bafunzwe bakekwaho kunyereza toni 8 z’ifumbire mvaruganda

Abayobozi bane ba koperative IMBARAGA y’abahinzi b’ibigori mu murenge wa Mutendeli mu karere ka Ngoma bari mu maboko ya polisi station ya Kibungo bakekwaho kugurisha ifumbire ya “Dapu” irengaho gato toni 8.

Abakurikiranwe ni perezida wa koperative IMBARAGA witwa Hitayezu Emmanuel, visi perezida, umubitsi witwa Tuyisenge Viateur, n’umujyanama witwa Nubuhoro Faustin.

Mu igenzura ryakozwe, ubuyobozi bw’umurenge wa Mutendeli ndetse n’inzego zishinzwe umutekano zasanze toni zirenga gake 8 z’ifumbire arizo zidafitiwe ubusobanuro bw’aho zagiye bityo bikaba bikekwa ko zanyerejwe.

kugirango iryo genzura rikorwe byatewe nuko perezida wa koperative yimanaga ifumbire akayiha abatanze amafaranga gusa maze abaturage bamenye ko ayiha abaforoderi bateza akavuyo ubuyobozi buza bukurikirana icyo kibazo.

Hari bamwe bafatanwe imifuka icyenda y’ifumbire batagaragara kuri listi y’abagombaga kuyihabwa kandi batanafite isambu yashyirwamo; kandi bazwiho gukora forode bajyana ifumbire mu gihugu cy’u Burundi.

Umwe mu bafatanwe iyi fumbire witwa Ntakarutimana ngo abaturage bakeka ko imifuka icyenda yashakaga kuyigurisha mu Burundi kuko atari kuyihinga ngo ayimare.

Aya makuru kandi yemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutendeli, Murisi Japhet, wemeza ko ikibazo cyo kwambutsa ifumbire bakayigurisha mu Burundi gihari.

Yagize ati “Nubwo atafashwe ayambutsa ariko birasobanutse kuko nta kuntu yari kugura ifumbire atagaragaza aho azayihinga kandi akanayigura mu buryo bunyuranije n’amategeko”.

Umugenzuzi muri koperative IMBARAGA yemeza ko mu igenzura bakoze basanze toni 8 zarasohotse kandi nta busobanuro zifite. Ngo hari amalisite yanditseho abantu bahawe ifumbire ariko nta ngano y’iyo bahawe igaragaraho ndetse ngo harimo n’abatari kuri lisite yo kuyihabwa bayihawe kandi atari abahinzi.

Yagize ati “hari ibimenyetso by’uko iyi fumbire yanyerejwe kuko uwafashwe bamusanganye indi mifuka mu rugo kandi ataranayikwiye. Perezida yahakanye ko atatanze ifumbire binyuranye n’amategeko nuko aza gufatwa bageze aho yayigurishije”.

Uyu muntu ukekwaho kugurisha ifumbire mu Burundi nyuma yo gufatanwa imifuka icyenda ubu yararekuwe hakurikiranwa abayobozi ba koperative bane.

Uretse toni umunani zirenga z’ifumbire, hari na toni eshatu z’imbuto y’ibigori zaburiwe irengero muri iryo genzura.

Koperative IMBARAGA yari yahawe toni 25 z’ifumbire ya Dapu na toni 10 z’imbuto y’ibigori. Aba bahinzi bavuga ko bazongera bagasaba MINAGRI ko yabaha indi fumbire n’imbuto mu gihe bagitegereje ko abayibye bayishyura.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka