Ngoma: Abantu 11 bafunzwe bakekwaho gutwara urumogi na forode

Abarundi icyenda n’Abanyarwanda babili bari mu maboko ya Polisi sitasiyo ya Ngoma iri mu karere ka Ngoma, bakekwaho gutwara urumogi na forode z’amasashe n’amamesa.

Izi forode ndetse n’urumogi babifatanwe tariki 17/01/2013 ubwo bari muri bisi yari ivuye i Gahara mu karere ka Kirehe igana i Kabarondo.

Ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru kuri Polisi, hafashwe urumogi ibiro umunani, amasashe udupaki 400 buri gapaki karimo amasashe 200 ndetse na magendu y’amavuta y’amamesa angana n’ibilo 450.

Abarundi babili bakekwaho ibilo bibiri by’urumogi bahakana icyaha bakavuga ko batazi uwashyize urwo rumogi aho bari bicaye ari nabyo byatumye bafatwa bagahita bafungwa.

Umunyarwanda witwa Muhawenimana Ildephonse ukomoka mu murenge wa Gahara, ufunganwe n’aba barundi yemera icyaha ko yari atwaye ibiro bitandatu by’urumogi abijyanye i Kigali nyuma yuko umuntu ngo yamushutse akumuha avance y’ibihumbi 60 ngo azamuzanire ibiro bine by’urumogi.

Uyu mugore ngo ntiyari azi ko amamesa bayasorera.
Uyu mugore ngo ntiyari azi ko amamesa bayasorera.

Uyu mugabo avuga ko nawe yumvise amafaranga menshi (ibihumbi 60 ku kilo) nuko ahita ajya kurugura mu Burundi ahitwa mu Ruzo muri komini Giteranyi ari naho aba Barundi bose bakomoka.

Yagize ati “Njyewe rwose ubusanzwe ndi umuhinzi naje gushukwa n’umuntu wampaye ibihumbi 60 ngo nzamuzanire ibiro bine i Kigali. Ndasaba imbabazi rwose kuko nibwo bwa mbere ntago nazongera rwose mumbabariye.”

Undi Murundi witwa Nizeyimana Phelimon wafatanwe amasashe ahakana icyaha avuga ko nawe umuzigo wari urimo amasashe yawuhawe n’umucuruzi i Gahara amubwira ko amurebera ntibigwe kuko byari muri busi, maze uwo mugabo afata moto.

Umugore wari uhetse n’umwana muto wafatanwe ibilo 450 by’amamesa we yemera ko yafatanwe ayo mavuta ariko akavuga ko atari aziko ari ikosa kuko yari azi ko ibyo kurya bitishyura ku mupaka w’ibihugu biri mu muryango w’Afrika y’Uburasirazuba.

Umvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba, Supt Nsengiyumva Benoit, yakanguriye abantu bose kwirinda ibiyobyabwenge yaba kubinywa no kubitwara ndetse no gutwara forode kuko bigira ingaruka mbi zirimo n’ibyaha byo kwica no gukomeretsa.

Aba batwaye amasashe baramutse bahamwe n’icyaha cyo kwinjiza amasashe mu Rwanda kandi abujijwe bahanwa n’ingingo ya 433 ihana mu gitabo cy’amategeko igena amande y’amafaranga kuva ku bihumbi 10 kugera ku bihumbi 500.

Ibiyobyabwenge birimo urumogi bikunda kugaragara muri iyi ntara bituruka mu bihugu by’ibituranyi nka Tanzaniya n’u Burundi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka