Ngoma: Abana babiri bitabye Imana bahitanwe n’inzuki

Abana babiri bo mu kagali ka Gituza, umurenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma bitabye Imana tariki 27/06/2012 bariwe n’inzuki.

Birindangabo w’imyaka 2 na Shadrack Niyonzima w’amezi atandatu y’amavuko bariwe n’inzuki kugeza bapfuye ubwo umwana w’imyaka irindwi witwa Jeanine Mukadusenge yazishotoye atazi ko zishobora kubagirira nabi; nk’uko Polisi y’igihugu ibitangaza.

Byiringo Jean, umuturage utuye mu karere ka Ngoma yemeza ko inzuki zibaha amafaranga bakabasha gukemura ibibazo by’imiryango yabo. Yasabye abaturage kwitondera uko babana n’inzuki agira ati: “Inzuki ntacyo zitwara abantu keretse iyo zisembuwe”.

Polisi itangaza ko impanuka nk’iyi zidakunze kubaho mu Rwanda, isaba aborozi b’inzuki kwitondera udusimba two mu gasozi.

Polisi ihamagarira ababyeyi kuba hafi y’abana babo mu gihe cy’impeshyi mu rwego rwo kwirinda ko inzuki zitabagirira nabi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka