Nemba: Umugabo yateye kwa nyirabukwe amukura amenyo atatu, umugore we amuruma izuru

Niyigena Leandre uri mu kigero cy’imyaka 30 utuye mu Mudugudu wa Kirehe, Akagali ka Gisozi mu Murenge wa Nemba, Akarere ka Gakenke yateye kwa nyirabukwe aramukubita amukura amenyo atatu anaruma umugore we izuru mu ijoro rishyira tariki 21/01/2013.

Niyigena na Twahirwa Theogene bavuye mu isoko ryo mu Gaheriheri bateye kwa nyirabukwe wa Niyigena, badukira Niyonsaba Gloriose, umugore we na Ntiziyoboza Frodonate, nyirabukwe barakubita babasiga ari inoge; nk’uko Harelimana Christopher, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Gisozi abitangaza.

Harelimana akomeza avuga ko Niyigena yakuye nyirabukwe amenyo atatu mu gihe umugore we wamurumye izuru. Muri iryo joro, bajyamwe kwa muganga ku Kigo Nderabuzima cya Nemba kugira ngo bavurwe.

Niyigena utaratabwa muri yombi ngo yateye kwa nyirabukwe nyuma yo kujyayo inshuro nyinshi agiye gucyura umugore we wahukanye akanga gutaha.

Ngo hashize umwaka Niyonsaba atabana n’umugabo we bitewe n’uko yamushinjaga kumuca inyuma, aho yabyaye abana bane hanze akagerekaho gusambanyiriza abandi bagore mu rugo iwe ndetse no ku buriri bwe. Ibyo bakaba bari bamaze igihe kinini babiburana; nk’uko Turihano Casturi, Umuyobozi w’Umudugudu wa Kirehe yabidutangarije.

Niyigena na Twahirwa bahise bacika na n’ubu nta muntu uzi irengero ryabo. Niyonsaba yabyaranye na Niyigena abana bane ariko ngo yari yaratangiye gusaba ubutane.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka