Mwili: Batanu batawe muri yombi bakekwaho guhiga muri Parike y’Akagera

Jean Bosco Nduwamungu, Jean de Dieu Kalisa, Jean Claude Nsengimana, Samuel Shyaka na Silvain Mutabaruka bafungiye kuri sitasiyo ya polisi mu murenge wa Rukara bakekwaho icyaha cyo guhiga muri Parike y’Akagera mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Abo bagabo bafatiwe mu kagari ka Kageyo ko mu murenge wa Mwili tariki 12/05/2013, ubwo bari bavuye guhiga muri Parike y’Akagera. Bane muri bo ni abo mu murenge wa Murama, undi umwe akaba ari uwo mu murenge wa Kabare.

Polisi ikorera mu karere ka Kayonza ivuga ko abo bagabo batawe muri yombi biturutse ku makuru Polisi yari yahawe n’inzego za Community Policing muri ako gace maze Polisi ikorera muri ako karere ihita itangira kubashaka ari nabwo batabwaga muri yombi.

Abo bagabo bafashwe bamaze kwica imbogo ebyiri, bakaba barafatanywe ibiro ijana by’inyama z’imbogo.

Nubwo abafatirwa mu bikorwa byo guhiga muri Parike y’Akagera bose bavuga ko batazabisubira bakaniyemeza gukangurira bagenzi ba bo kubireka, abakora ibyo bikorwa basa nk’aho badacogora kuko abafashwe baje biyongera ku bandi 15 bafashwe mu kwezi kwa mbere n’ukwa kabiri muri uyu mwaka.

Hari aho abo bahigi bagerageza kurwanya inzego z’umutekano ziba zishaka kubata muri yombi nk’uko byagaragaye kuri 12 baherukaga gufatirwa mukagari ka Kageyo ko mu murenge wa Mwili tariki 03/02/2013.
Abo bahigi bashumurije imbwa za bo abarinzi ba Parike biba ngombwa ko bazirasa hapfamo zirindwi, ndetse n’umwe muri abo barushimusi akomereka ku kuguru.

Polisi ikorera mu karere ka Kayonza irashima ubufatanye ifitanye n’abaturage mu kuyiha amakuru atuma abagizi ba nabi nk’abo bafatwa.
Abo bagabo baramutse bahamwe n’icyaha bahanishwa ingingo ya 417 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Iyo ngingo ivuga ko umuntu wese ushimuta, ucuruza, ukomeretsa cyangwa wica ingagi cyangwa izindi nyamaswa zirengerwa ziriho zicika, ahanishwa kiri hagati y’imyaka itanu n’icumi, n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabona hari abigize inyeshyamba ubwo bahagarikwa bakarwanya abashinzweumutekano!!bage bahanwa bibere abandi urugero ariko nyuma bigishwe bareke kwangiza ibidukikije,bigishwe indi myuga yabafasha kureka guhiga.

munezero yanditse ku itariki ya: 14-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka