Musanze: Yataye abana mu nzu ajya gucuruza urumogi ahita atabwa muri yombi

Umugore witwa Nyiragasigo Francoise, acumbikiwe na polisi y’igihugu yo mu murenge wa Muhoza akarere ka Musanze, azira gucuruza urumogi.

Uyu mugore uvuga ko asanzwe akora imirimo yo kumesera abantu, kubahingira ndetse n’indi mirimo ituma yinjiza amafaranga ku munsi, atuye mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu ngo yaje kubura akazi niko kwishora mu gucuruza urumogi.

Ati: “Ubu abana ntibazi iyo ndi, ndetse n’abaturanyi, kuko nagiye ntawe mbwiye”.

Uyu mugore uvuga ko yavanye urumogi ahitwa ku Cyanika, aruhawe n’umukecuru w’Umunyekongo, akaba yagombaga kurugeza mu mujyi wa Kigali, maze akishyurwa amafaranga yo kurugeza i Kigali.

Uyu mugore wafatanywe udupfunyika 1114, asaba imbabazi, avuga ko adasanzwe amenyereye uyu mwuga, ndetse ko yifuza gusanga abana be batatu yasize munzu batazi iyo ari.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka