Musanze: Yafashwe ahetse amashashi nk’aho ari umwana

Justine Nyiratora w’imyaka 26 afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Muhoza mu karere ka Musanze kuva tariki 10/10/2012 azira kwinjiza amashashi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ayavana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyiratora yafashwe ubwo yerekezaga mu mujyi wa Kigali ava mu karere ka Rubavu, akaba ari umwe mu gatsiko k’abantu binjiza amashashi mu buryo bwa magendu mu gihugu, bakajya kuyagurisha mu mujyi wa Kigali aho babona amafaranga menshi.

Iki cyaha gihanwa n’ingingo ya 433 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, aho uwahamwe no kuzana amashashi mu gihugu atabifitiye uburenganzira acibwa amande ari hagati y’ibihumbi 10 na 300, yaba ari insubiracyaha ibihano bikikuba kabiri.

Polisi y’igihugu ikomeje gukangurira abantu gutanga amakuru hagamijwe gukumira ibyaha. Mu minsi ishize, abantu batandukanye mu mpande zose z’igihugu bakomeje gufatanwa ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bikoresho bitemewe babyiziritse ku mibiri.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka