Musanze: Umusore w’imyaka 21 yapfuye amaze y’iminsi ibiri akubiswe

Hitimana Noheli w’imyaka 21 yitabye Imana mu bitaro bya Ruhengeri kuri uyu wa mbere tariki 13/08/2012 nyuma y’uko we na mugenzi we witwa Niyigena Jean D’amour bakubiswe ku mugoroba wo ku wa gatandatu.

Uyu musore na mugenzi we bari batuye mu mudugudu wa Gakenke, akagali ka Nturo umurenge wa Rwaza mu karere ka Musanze, bakubiswe n’abasore batatu bivugwa ko bari bavuye mu kabari ubu bakaba bacumbikiwe na polisi mu karere ka Musanze.

Yandamuriye, Nzeyimana Protogene na Nshimiyimana Evariste ngo bakubise bagenzi babo biturutse ku makimbirane yaturutse ku kubatunga itoroshi ya telefone igendanwa, ubwo banyuraga mu muhanda mu Kagali ka Nturo mu murenge wa Rwaza.

Nk’uko bitangazwa na nyiza wa Hitimana Noheli, ngo umuhungu we nta gikomere yagaragazaga ku mubiri, akavuga ko bishoboka ko yari yaviriye imbere.

Agira ati: “Yajyanywe kwa muganga yataye ubwenge, ariko atakomeretse ku mubiri ari kumbwira ngo amafaranga ye bayajyanye. Birashoboka ko yari yaviriye imbere. Ubu mfakaye ubwa kabiri kuko ise yarapfuye none n’umuhungu wanjye nawe arigendeye”.

Uruhande rw’abahohotewe ndetse n’abaregwa bemeza ko nta kibazo bari bafitanye. Ubuyobozi bwa plisi bukomeje gukusanya amakuru kugira ngo aba baregwa bashyikirizwe inkiko ku cyaha cyo gukubita biviramo urupfu.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka