Musanze: Inzoga yitwa ‘Kayuki’ igiye gukorerwa isuzumwa kubera itera urugomo

Inzoga y’inkorano yitwa ‘Kayuki’ ikorerwa mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze, ngo yaba igiye gukorerwa isuzumwa, kuko imerera nabi abayinyoye, bikabatera gukora urugomo rukabije.

Mu nama y’umutekano y’akarere ka Musanze yateranye tariki 19/12/2012, hemejwe ko ahakorerwa inzoga izwi ku izina rya ‘Kayuki’ hasurwa, maze hakarebwa niba nta bindi bintu biyishyirwamo, bituma igira ubukana butera abayinyoye kwitwara nabi.

Ubu bwoko bw’inzoga bubamo ibice bibiri, harimo ibikwa mu macupa apfundikiye, ndetse n’itundwa mu majerekani; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Mugenzi Jerome.

Iyo mu majerekani ngo niyo ikunze kumerera nabi abayifashe. Mugenzi, yemeje ko nibiboneka ko hari ibikoresho bidasobanutse byifashishwa mu ikorwa ry’iyi nzoga, ngo ishobora no kuzakurwa ku isoko burundu, kimwe n’izindi nzoga zose z’inkorano zitujuje ubuziranenge.

Yavuze ko hagiye kubanza kuganirizwa abakora bene izi nzoga, bakabereka ko ubucuruzi bwangiza ubuzima bw’abantu badakwiye kugumya kubwishoramo; nyuma hakazaganirizwa abazinywa, bakerekwa ko inzoga nk’iyo idakwiye kunyobwa kuko ibangiriza ubuzima.

Iyi nama y’umutekano kandi yibukije abayobozi n’abayoborwa ko bagomba kwita ku mutekano, cyane muri iyi minsi ya Noheli n’Ubunani, birinda ibihuha kandi batangira amakuru ku gihe; abafite utubari ndetse n’utubyiniro basabwa gukurikiza amabwiriza bahabwa.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka