Musanze: inyamaswa zitazwi zimaze kwica amatungo 21
Abaturage batuye mu murenge wa Shingiro mu karere ka Musanze barasaba ko ubuyobozi bwabafasha kurinda inyamaswa zikomeje kubatera zikabarira amatungo.
Nk’uko abo baturage babyivugira, ngo hari inyamaswa batarabona uko zimeze zica amatungo zikarya ibyo munda. Aba baturage bavuga ko kubera guturana na pariki bamaze kumenya ibyiza by’inyamaswa akaba ari yo mpamvu birinze kugira imigambi bazifatira nko kuzitega bakazica ahubwo bahitamo kubimenyesha ubuyobozi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gakingo, Munyarukundo Andre Said, avuga ko izi nyamaswa ziza mu masaha y’amataha y’amatungo zikazica zikarya ibyo munda. Igikomeje kuba urujijo nuko nta muturage urabona izo nyamaswa. Munyarukundo avuga ko icyo kibazo cyatangiye muri Mutarama uyu mwaka.
Izi nyamaswa zibasira amatungo magufi arimo intama, ihene n’ingurube ubu intama zimaze kwicwa ni 15, ingurube 4 hamwe n’ihene 2. Abaturage batangiye gushyiraho ingamba zo gukora amarondo no kumenya aho izo nyamaswa ziba cyane ko baturiye pariki y’ibirunga ariko bakaba baturiye n’ubuvumo bakeka ko zishobora kuba ariho zituye.
Mu nama y’umutekano yabaye taliki 31/01/2012 , umuyobozi w’akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winifrida, yavuze ko hagiye gukora igenzura rizagaragaza izo nyamaswa izo arizo. Ngo nibasanga atari zimwe zisurwa muri pariki y’ibirunga zizategwa hitawe ku nyungu z’abaturage.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|