Musanze: Inka y’umugore warokotse Jenoside yakuwe ihembe

Nyiraneza Justine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu kagali ka Cyabararika, umurenge wa Muhoza muri Musanze, akomeje kwibasirwa n’abantu bataramenyekana, aho mu ijoro ryo kuri uyu wa 09/04/2013 baje bagakura ihembe ry’inka ye, maze inyana bakayizirikanya n’imbwa.

Nk’uko bivugwa na Nyiraneza, ngo ibi byabaye ahagana mu ma saa munani z’ijoro, ubwo bumvaga imirindi idasanzwe, maze basohoka bagasanga inyana izirikanye n’imbwa, nyuma bakaza gusanga n’inka nkuru iri kuva amaramo menshi, abantu bataramenyekana bayikuye ihembe.

Agira ati: “Ubwo numvaga imirindi nijoro, nabyutse numva abantu barasimbutse barirutse, nsanga inyana izirikanye n’imbwa twihutira kuyizitura. Mu gitondo nibwo umwana yaje kumbwira ko inka iri kuvirirana amaraso mu mahembe, ndebye nsanga ihembe riri hasi”.

Nyiraneza, avuga ko atari ubwa mbere akorerwa ibikorwa by’urugomo, kuko ngo bigeze kumusakamburira umusarani, banamena amadirishya n’inzugi by’inzu ye.

Iyi nka yakuwe ihembe inyana yayo bayizirikanya n'imbwa.
Iyi nka yakuwe ihembe inyana yayo bayizirikanya n’imbwa.

Ati: “Guhera mu gihe cya Gacaca, sinasinziraga, nabyuka nkasanga bacukuye mu muryango. Hari n’ubwo baje bacukura umusarani barawusenya, bashingamo igiti kirekire, noneho ngiyemo nari nguyemo ndikanga ngwa nsubira inyuma”.

Mpembyemungu Winifrida, umuyobozi w’akarere ka Musanze, avuga ko bababajwe cyane n’ibi bikorwa bibi, akavuga ko hatangiye iperereza ngo hagaragare abakoze ibi, ubundi babihanirwe by’intangarugero.
Aboneraho gusaba buri wese kwita ku mutekano w’abacitse ku icumu.

Ati: “Tukibyumva byatubabaje, niyo mpamvu turi gukurikirana tunashaka amakuru ngo aba babe bakurikiranwa. Igihe cyo kwibuka abantu bose bakwiye kubigira ibyabo”.

Nyiraneza ashyira mu majwi abashinjwaga kugira uruhare mu iyicwa ry’abe baburanye mu gihe cya Gacaca, cyane ko ariwe wenyine warokotse mu muryango w’iwabo. Cyakora we ngo abo bari bafitanye ibibazo yamaze kubababarira.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka