Musanze: Imodoka yagonze igare hakomereka batatu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 03/09/2012 imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace itwara abagenzi yagonze igare maze umunyegare, uwo yari atwaye ndetse n’undi muntu umwe wigenderaga barakomereka.

Nk’uko bitangazwa n’ababonye impanuka iba, ngo igare ryashakaga kwambukiranya umuhanga, umushoferi ashatse kurihunga biranga. Ibi rero nibyo biviriyemo abantu batatu gukomereka boherezwa mu bitaro bya Ruhengeri.

Seraphin Ugirumurengera, umushoferi wari utwaye iyi modoka, avuga ko ntako atagize ngo yirinde impanuka ariko biranga, bitewe n’uburyo umunyegare yagendaga nabi.

Iri niryo gare ryagonzwe n'imodoka.
Iri niryo gare ryagonzwe n’imodoka.

Ati: “Bari abanyegare babiri; umwe agendera mu mukono we, undi ashaka kwambukiranya umuhanda, maze nshatse kumuhunga araza anyihuramo”.

Nk’uko bivugwa n’abaturiye uyu muhanda, ngo hakunze kubera impanuka ziterwa n’amagare ndetse n’abantu benshi bawunyuramo, cyane cyane mu masaha ya mu gitondo.

Nsengimana, umuturage w’umurenge wa Kimonyi ati: “Uyu muhanda uba urimo abantu benshi mu gitondo, ndetse n’amagare aba ari menshi kandi agenda nabi. Ibi rero bikwiye gufatirwa ingamba”.

Ababonye impanuka iba bemeza ko iyi modoka yari ifite umuvuduko ukabije.
Ababonye impanuka iba bemeza ko iyi modoka yari ifite umuvuduko ukabije.

Hari gahunda yo gushyiraho ahantu amagare atagomba kurenga muri uwo muhanda mu rwego rwo kugabanya impanuka ziyakomokaho; nk’uko byemezwa na Mukasine Helene umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimonyi.

Ati: “Hari n’ikindi gitekerezo cyo gushyiramo dos d’anne bitewe n’uko imiterere y’umuhanda ituma hari ubwo umushoferi atabona imbere”.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka