Musanze: Ibyangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga bikomeje kwiyongera

Abaturage bo mu Karere ka Musanze, bakomeje kwibaza amaherezo y’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga, ikomeje kuhagwa ubudasiba, kugeza ubwo amazu 65 yari amaze kubarurwa yangiritse, ku buryo hafi ya yose, ba nyirayo bamaze no kuyavamo bajya gucumbika mu bagira neza.

Iyi mvura n’umuyaga bidasanzwe byatangiye guhera mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022, bisenya amazu andi ibisenge byayo biraguruka, ku buryo harimo n’abatarabashije guhita bamenya irengero ryabyo.

Mu Mirenge 15 igize Akarere ka Musanze, iyiganjemo igice cy’umujyi wa Musanze harimo Umurenge wa Muhoza, Cyuve na Musanze, ni ho hagaragara ibintu byinshi byangiritse.

Mukankubito wo mu Murenge wa Cyuve, inzu ye yasambutse igisenge ku buryo, atakiyituyemo akaba acumbitse ku muturanyi we. Yagize ati: “Imvura iduteye impungenge, kuko noneho itarimo kuduha agahenge bitewe n’uburyo bukakaye iri kugwamo bya hato na hato. Ejobundi ubwo yatangiraga kugwa, ivanze n’umuyaga mwinshi, ntaherukaga no kumva mu buzima bwanjye, yasambuye igisenge cyose cy’inzu, amabati arasatagurika n’ibiti byacyo biravunagurika, ku buryo ubu kongera kuyisakara, binsaba gushakisha andi mabati n’ibiti bishyashya. Ni igihombo kinkomereye, kuko ubungubu igikomeje kugwa, nta n’amafaranga mfite, ikaba iri kunyagira inkuta z’inzu zari zisigaye. Mfite ubwoba ko n’izo nkuta zari zarokotse zose zijya hasi”.

Habimana wo mu Murenge wa Muhoza na we inzu ye sambutse igisenge, igikoni n’ubwiherero birariduka. Agira ati: “Ubu ndi mu gahinda gakomeye nyuma y’aho imvura isambuye igisenge cy’inzu. Byongeyeho n’igikoni n’ubwiherero, byose byarindimutse biri hasi, ntaho gukinga umusaya nsigaranye. Bije bitunguranye rwose, kuko n’ubwo mu yindi myaka yashize imvura yajyaga igwa, ariko ntiyabaga ifite ubukana nk’ubungubu iy’ubu ifite. Njye n’umugore n’abana twasembereye mu baturanyi, ni ho tubaye twikinze ngo bucye kabiri. Ibihombo ni byinshi kuko n’ibikoresho nari mfite mu nzu nabuze iyo mbyerekeza, aho nabisize byorosheho amahema na yo natiye, biri kunyagirwa”.

Uretse amazu yo guturamo amaze kubarurwa yangijwe n’imvura, ngo hari n’imyaka yari ihinze mu mirima yarengewe n’amazi, abantu batatu barakomereka, yangiza amapoto y’amashanyarazi, ubu hakaba habarurwa agera kuri atandatu, ndetse inasenya uruzitiro rw’Ikigo cy’Amashuri abanza ya Fatima.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, avuga ko mu gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza bikomoka kuri iyi mvura, bihutiye gukorana n’inzego z’ibanze z’aho babarizwa, kugira ngo nibura babe bacumbikiwe mu baturanyi babo.

Yagize ati: “Turi gufatanya n’inzego z’ibanze n’abaturanyi babo, kugira ngo babone aho baba bakinze umusaya, mu gihe hagitegerejwe ubundi butabazi bwisumbuyeho. Mu bagizweho ingaruka n’iyi mvura, barimo ibyiciro by’abafite uburyo bakwibonera amacumbi bakodesha, n’abo bigaragara ko bigoranye. Abo bose turi kugenda tuganira na bo, ngo tumenye ubufasha bakeneye.”

Akomeza ati: “Nanone kandi turi kubarura umuntu ku wundi ngo tumenye umubare w’amabati ye yari agize isakaro yangiritse, kugira ngo dushyikirize Minisiteri ibishinzwe raporo igaragaza umubare nyawo w’amabati yose akenewe; nibura mu gihe kidatinze, bazabe bafashijwe basubire mu buzima busanzwe”.

Mu nzu zangijwe n’imvura ikomeje kugwa mu Karere ka Musanze, harimo n’izagaragaye ko zari zifite ibisenge bitaziritse. Ari na ho Kamanzi Axelle, ahera asaba abaturage, kwihutira kuzirika ibisenge by’amazu muri iki gihe, gufata amazi y’imvura no gukora inzira ziyayobora, kuko iyo abuze aho anyura, yishakira inzira, akangiza byinshi.

Anakangurira abagituye mu manegeka, kuva ku izima bakimukira ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga, kuko muri ibi bihe imvura igikomeza kugwa.

Ubwo twakoraga iyi nkuru mu gicamunsi cyo kuwa gatatu tariki 28 Nzeri 2022, imvura yari ikinyuzamo ikagwa ari nyinshi kandi ivanze n’umuyaga, ku buryo binashoboka ko umubare w’ibyangirika ushobora kugenda wiyongera

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2022, imvura yari ikinyuzamo ikagwa ari nyinshi kandi ivanze n’umuyaga, ku buryo binashoboka ko umubare w’ibyangirika ushobora kugenda wiyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka