Musanze - Batatu bafunze bazira kwinjiza urumogi mu gihugu

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu karere ka Musanze, hafungiye abantu batatu bazira kwinjiza mu gihugu udupfunyika tugera ku 12.152 tw’urumogi, aho bafungiye kuva kuwa Gatatu w’iki cyumweru.

Omar Mbazabanza na Ismail Mbarushumutima batawe muri yombi na Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, bageze mu kagali ka Kibirira, umurenge wa Kimonyi, akarere ka Musanze baturuka mu karere ka Rubavu.

Aba bombi ngo bari bakodesheje ivatiri ifite puraki zo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bafata umuhanda berekeza i Kigali aho baje gufatanwa urumogi rwuzuye igice cy’umufuka.

Undi witwa Bonifridah, umukobwa w’imyaka 40, nawe yaje gufatirwa i Musanze afite udupfunyika 1.200 tw’urumogi ahita ajya gucumbikirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Muhoza.

Supt Francis Gahima, umuvugizi wa polisi y’igihugu mu ntara y’Amajyaruguru, avuga ko Polisi yafashe ingamba zikaze zigamije guhashya ibiyobyabwenge, ku bufatanye n’abaturage batanga amakuru yifashishwa.

Aboneraho kandi kwibutsa ko urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge rureba buri wese, kuko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ari inkomoko y’ibyaha byinshi birimo nko gufata ku ngufu, ubwicanyi, ubujura n’ibindi.

Baramutse bahamwe n’iki cyaha, bahanwa n’itegeko nomero 593 ryo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, giteganya igihufungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri riri hagati ya miliyoni imwe n’eshanu.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka