Musanze: Amashanyarazi yatwitse inzu ibicuruzwa byose birakongoka

Ahagana saa munani z’ijoro rishyira uyu munsi tariki 16/10/2012, inzu y’ubucuruzi y’uwitwa Nsanzimfura Venant iherereye mu Kampara, umurenge wa Nkotsi akarere ka Musanze yafashwe n’inkongi y’umuriro maze ibyari birimo byose birakongoka hamwe n’igisenge cy’inzu.

Iyi nzu yari iciyemo ibice bibiri, kimwe gituwemo n’umuntu ukodesha, ikindi gicururizwamo na Nsanzimfura, ngo yahiriyemo ibintu bifite agaciro kagera kuri miliyoni eshanu; nk’uko Nsanzimfura abyivugira.

Avuga ko akimara kumva ko inzu ihiye, yitabaje abaturanyi maze batangira kuzimya bifashisha amazi, imitumba, igitaka ndetse n’ibindi ariko byabaye ubusa kuko inzu yaje kwizimya ibintu byose byahiye byashize.

Ibicuruzwa byose byakongotse.
Ibicuruzwa byose byakongotse.

Nsanzimfura avuga ko abona nta burangari yagize muri iyi nkongi y’amashanyarazi kuko atazi n’aho yaturutse, agasaba ko EWSA yamwishyura ibyangiritse byose, kuko ariho avana ubushobozi bwo gutunga umuryango we.

Mukiza Anaclet, umuyobozi wa EWSA, ishami rya Musanze, avuga ko EWSA ifite ubwishingizi, bityo aho bigaragaye ko ikosa ryaturutse kuri bo, sosiyete ikaba yakwishyura, cyakora ngo siko bizagendekera Nsanzimfura kuko amakosa ari aye.

Agira ati: “Twemera ko ari umuriro wa EWSA, iyo bigaragaye ko haje umuriro mwinshi ugatwika inzu, gusa iyo ari installations z’umuturage zitujuje ubuziranenge, amakosa aba ari aye akaba ari nawe ubibazwa”.

Abantu benshi bari bahuruye ngo barebe ibyabaye kuri iyi nzu.
Abantu benshi bari bahuruye ngo barebe ibyabaye kuri iyi nzu.

Uyu muyobozi avuga ko bajya bafata umwanya bakaganiriza abantu uko bakwiye gushyira amashanyarazi mu nzu zabo, bifashisha abatekinisiye babifitiye ubushobozi, ntibifashije abahendutse, kuko aribyo biteza impanuka nk’izi za hato na hato.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka