Musanze: Afunzwe azira gucuruza amamesa atujuje ubuziranenge

Umugore witwa Iryivuze Valentine afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Muhoza mu karere ka Musanze, kuva tariki 03/10/2012 azira gucuruza amamesa atujuje ubuziranenge.

Nk’uko uyu mugore ucururiza mu murenge wa Muhoza abyivugira, ngo asanzwe azi neza ko gucuruza aya mavuta bibujijwe igihe atujuje ubuziranenge, akaboneraho gusaba imbabazi.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS) giherutse gutangaza ko amamesa adatunganyijwe yemerewe gukoreshwa n’inganda zikora amasabune gusa, maze abacuruza ayo gutekesha bakabanza bakayakorera isuku ihagije.

Iryivuze Valentine arazira gucuruza amamesa atujuje ubuziranenge.
Iryivuze Valentine arazira gucuruza amamesa atujuje ubuziranenge.

Iki kigo cyatangaje ko amamesa ubwayo atari mabi, gusa ngo uburyo yinjira mu Rwanda apfunyitse mu mashashi n’imifuka bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu kuko isuku yayo iba itizewe.

Ushaka gucuruza amamesa abanza akerekana ubwoko bw’ibigega azayabikamo ku buryo atagerwaho n’izuba. Agomba kandi akabanza agakuramo imyanda yose, akongeramo intungamubiri ziburamo mbere yo kuyashyira ku isoko ngo agurwe n’Abanyarwanda; nk’uko RBS ibisaba.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka