Musanze: 17 bafungiye gukora ikizamini cya provisoire mu manyanga

Abantu 14 bafashwe bashaka gukorera abandi ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, mu gihe abandi batatu bo bari bafite impapuro zemeza ko bishyuye (guitence) z’impimbano.

Bamwe muri aba bagabo bafungiye kuri sitasiyo ya Muhoza mu karere ka Musanze kuva tariki 20/01/2013 bavuga ko aya makosa bayatewe no gushaka amaronko, kuko bari bemerewe amafaranga agera ku bihumbi 30.

Turatsinze Telesphore avuga ko we afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, ahubwo yafashwe yaje kubwira umuntu wari wamwemereye amafaranga. Ati: “Nari ninjiye nzanywe no kubwira umuntu kuko njye amategeko nyazi neza”.

Bamwe muri aba kandi bavuga ko bari baje kubwira barumuna babo kugirango babashe kubona impushya, nyamara bagafatwa batarasohoza umugambi wabo.

Bamwe mu bafatiwe mu byaha byo gushaka gukorera impushya z'agateganyo zo gutwara ibinyabiziga.
Bamwe mu bafatiwe mu byaha byo gushaka gukorera impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga.

Maniraguha Yusufu ati: “Ni ubwa mbere nari nkoze ibintu nk’ibi. Biragaragara ko bisanzwe bikorwa kuko biravugwa, ariko ababikora nabagira inama yo kubireka kuko mbonye ko bifite ingaruka nyinshi».

Twarayisenze Amri, avuga ko we icyaha aregwa cyo gukoresha gitansi y’impimbano aregwa atacyemera, kuko yoherereje amafaranga umuntu ngo amwishyurire, nyuma akaza gufatanwa ibyangombwa by’ibikorano.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Spt JMV Ndushabandi, avuga ko abakora amakosa yo gukorera abandi, hari ubwo biyishyurira bakanafotoza indangamuntu zabo, bakanafotoza iby’abo baje gukorera.

Ibi rero ngo bituma iyo igihe babajijwe ibyangombwa berekana ibyabo, nyamara bajya gutanga ikizamini kirangiye, bagatanga icy’ababatumye, cyane ko usanga ari abarimu b’amategeko y’umuhanda, abashoferi cyangwa se abandi bahugukiwe iby’amategeko y’umuhanda.

Avuga kandi ko ibyaha nk’ibi bigira ingaruka ku buzima bw’Abanyarwanda, kuko iyo umuntu abonye uruhushya nyamara atazi amategeko aribyo biza kuvamo amakosa anabyara impanuka mu muhanda zihitana ubuzima bwa benshi.

Bavuga ko bari baje gukorera abandi ngo babahe agafaranga.
Bavuga ko bari baje gukorera abandi ngo babahe agafaranga.

Ati: «Nta Munyarwanda ukwiye kumva ko agomba gukorera mugenzi we, kandi aziko uwo akoreye ashobora kuza agahitana ubuzima bwa benshi n’ubwe ataburetse».

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, C/Spt Francis Gahima, avuga ko ingingo ya 609 irebana n’abahindura inyandiko bagahindura inyandiko y’umwimerere, bahanishwa igihano kiri hagati y’igifungo cy’imyaka 5 n’7, n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 300 na miliyoni 3.

Ibyaha nk’ibi kandi biherutse kugaragara mu karere ka Rubavu aho abagera kuri 3 bafashwe bakorera abandi mu bizamini by’uruhushya rwo gutwara imodoka rw’agateganyo.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gukorera undi ni ubujura nk’ubundi kuko ntiwamufasha gutwara;ibyo ni byo usanga buri kanya biteza impanuka ubuzima bw’abantu bukangirikira,bajye babanza bige ,ariko police y’u Rwanda ikwiye gutekereza amategeko y’umuhanda akaba rimwe mu masomo abana biga mu mashuri,byafasha benshi cyane ko uigihugu cyacu kiri mu iterambere ry’umuvuduko udasanzwe,byanafasha abagenzi bose muri rusange kuko kumenya amategeko y’umuhanda bitareba utwaye gusa ahubwo bireba n’utwawe.

Emile JABO yanditse ku itariki ya: 11-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka