Murwanye icyahungabanya umudendezo w’Igihugu murangwa n’imyitwarire myiza - IGP Dan Munyuza

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake mu Ntara y’Amajyaruguru guhaguruka bakarwanya icyo ari cyo cyose cyahungabanya umudendezo w’Igihugu, batangira amakuru ku gihe kandi bafasha abaturage guhindura imyumvire, gukunda Igihugu, gukora akazi kanoze no kubahiriza igihe.

IGP Dan Munyuza
IGP Dan Munyuza

Ubu butumwa yabutangiye mu Kigo cy’Amahugurwa cya Polisi giherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi itanu yitabiriwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Ntara y’Amajyaruguru nyuma y’uko bayatangiye ku itariki 04 Kamena 2022.

Ni urubyiruko 220 ruhagarariye abandi muri Komite Nyobozi z’Imirenge n’uturere, aho rwatekereje ayo mahugurwa mu rwego rwo kunguka ubumenyi bubafasha kurushaho kunoza imikorere mu kazi kabo ka buri munsi, aho rukora ibikorwa bigamije ubwitange mu gufasha abaturage mu iterambere n’imibereho yabo myiza, hakiyongeraho no kubabungabungira umutekano.

Ubwo yasozaga ayo mahugurwa, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yibukije urwo rubyiruko imyitwarire ikwiye kururanga mu bikorwa byabo bya buri munsi, aho yabasabye kurangwa n’imyitwarire myiza izatuma bagirirwa icyizere n’abaturage bafasha.

Uwo muyobozi wa Polisi wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango wo gusoza ayo mahugurwa, yibukije urwo rubyiruko ko rufite inshingano zikomeye mu kazi kabo, zirimo kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’Igihugu, gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, kurwanya ibyaha birimo itundwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi.

IGP Dan Munyuza, yasabye urwo rubyiruko guhaguruka rugahangana n’abashaka guhungabanya umudendezo w’Igihugu, bifashishije imbuga nkoranyambaga, arusaba no kurwanya serivisi mbi kandi rukaba intangarugero mu duce ruturukamo, basangiza bagenzi babo n’abaturage muri rusange ubunararibonye bungukiye muri ayo mahugurwa.

IGP Dan Munyuza kandi, yasabye urwo rubyiruko rw’abakorerabushake kwita ku kibazo cyo kurwanya ibyaha bibangamiye imibereho myiza y’abanyarwanda birimo isambanywa ry’abana bato, ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi, asaba urwo rubyiruko gufatanya n’inzego z’umutekano gukumira ibyo byaha.

Ni amahugurwa urwo rubyiruko rwigiyemo byinshi bizarufasha kurushaho kunoza imikorere yarwo, nk’uko Byiringiro Robert, umuyobozi w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze na DUNIA Sa’adi uyobora urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Gakenke babitangarije Kigali Today.

Muri ibyo bungutse harimo imikorere myiza cyane cyane mu bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage nk’uko Dunia Sa’adi abivuga.

Ati “Byagaragaye ko twubaka imirima y’igikoni, ariko mu by’ukuri akamaro k’iyo mirima ntikagaragarire abaturage ngo dukurikirane tumenye niba iyo mirima hari icyo iri gufasha abaturage, ntiturebe niba iyo mirima ifasha abana kuva mu mirire mibi, tukumva ko kubakira abaturage iyo mirima bihagije, ariko ubu twize byinshi tugiye kujya tuyubaka tunakurikirane turebe niba hari icyo ifasha imiryango”.

Nk’uko babivuze, ngo hari n’ikibazo cy’urubyiruko rukomeje gukora ibikorwa birwanya Igihugu, urwo rubyiruko rw’abakorerabushake rukemeza ko hatajyaga habaho kubegera cyane ngo babigishe, ari na byo bagiye guhindura bakarushaho kwigisha urwo rubyiruko rushukwa rukaba rwajyanwa mu bikorwa byangiza umutekano.

Urubyiruko rwaranzwe na Morale muri ayo mahugurwa
Urubyiruko rwaranzwe na Morale muri ayo mahugurwa

Mu mihigo 21 urwo rubyiruko rwahigiye i Gishari, rwayihize rugendeye ku nkingi za Guverinoma zirimo ubukungu, imibereho myiza, imiyoborere myiza n’ubutabera, aho bihaye umuhigo wo gukangurira urubyiruko gushinga amatsinda yo kuzigama agamije ishoramari, gushishikariza urubyiruko kwitabira gahunda ya Ndi Umunyarwanda no gushinga amatsinda agamije kurwanya ibiyobyabwenge n’ihohoterwa rikorerwa abangavu mu mashuri.

Hari no gukangurira urubyiruko kugira isuku mu ngo, hubakwa ubwiherero bwujuje ibisabwa, hubakwa n’amazu ndetse n’ibimoteri, buri wese mu rubyiruko rw’abakorerabushake akagira abana akurikirana bari mu kibazo cy’imirire mibi kugira ngo bave muri icyo kibazo, aho bazaharanira ko buri mudugudu wubakwamo ingo mbonezamikurire eshatu, bubaka imirima y’igikoni 40 muri buri kagari.

Muri iyo mihigo, harimo no gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bukwiye, bahangana n’abashaka gusenya ibyo Igihugu cyagezeho, bagaragaza ukuri guhari ku mutekano w’u Rwanda, banagaragaza n’isura nziza y’Igihugu cyabo.

Ngo bazarushaho no gukaza ingamba zo kubumbatira umutekano w’Igihugu batangira amakuru ku gihe, banarwanya abakomeje guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bikorwa bibi ku gihugu.

Mu ijambo rye, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, yagarutse ku ntego nyamukuru y’ayo mahugurwa asaba n’urwo rubyiruko gushyira mu ngiro imihigo ruhigiye imbere y’inzego zinyuranye z’ubuyobozi.

Ati “Aya mahugurwa yari agamije kubongerera ubumenyi ku ruhare rwanyu mu iterambere ry’Igihugu n’imibereho myiza y’abaturage, ndabasaba rero kuzesa uko bikwiye imihigo muhigiye imbere yacu”.

Uwo muyobozi yashimiye buri wese wagize uruhare mu migendekere myiza y’ayo mahugurwa, harimo Polisi y’u Rwanda, abayobozi b’uturere tugize iyo Ntara, abayobozi batandukanye batanze ibiganiro, abarimu, ndetse ashima n’imyitwarire yaranze urwo rubyiruko rw’abakorerabushake muri iyo minsi itanu rumaze muri ayo mahugurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urubyiruko twiyemeje gukorera igihugu tutizigama tuzitangira Urwanda nibiba ngombwatunarupfire.

NIYONGABO PASCAL yanditse ku itariki ya: 11-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka