Murama: Akurikiranyweho icyaha cyo kwica umuntu akoresheje agafuni

Umusore witwa Nteziyaremye wo mu kagari ka Rusave mu murenge wa Murama mu karere ka Kayonza, afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kabarondo, akurikiranyweho icyaha cyo kwica umuntu akoresheje ifuni.

Nteziyaremye avuga ko atagiraga aho aba ku buryo yararaga mu isambu ahinga bitewe n’uko nyirarume yari yaramwangiye ko babana mu nzu nyuma y’uko ababyeyi be bitabye Imana.

Mu gitondo cya tariki 13/11/2012, hari umugore w’umuturanyi wa Nteziyaremye wavuze ko igitoki cye cyibwe, ahita amushinja kuba ari we wacyibye kuko ari we wari utuye hafi y’icyo gitoki.

Nteziyaremye ngo yabihakanye ariko nyir’igitoki ntiyamwumva ahubwo atangira kumuruma. Yongeraho ko yashatse kumuha amafaranga yo kwishyura icyo gitoki (ngo nubwo atariwe wacyibye) ariko nyiracyo ntiyabyemera.

Ibyo ngo byatumye Nteziyaremye agira umujinya afata agafuni yari ari guhingisha agakubita uwo mugore mu mutwe ahita yitura hasi. Uwo mugore yajyanywe kwa muganga, ariko agejejweyo ahita yitaba Imana.

Nyuma yo gukubita uwo mugore agafuni, abaturanyi be bahise biruka inyuma ya Nteziyaremye bashaka kumufata, ariko abarusha intambwe, ahita ajya kuri polisi kuvuga ko yakubise umuntu agafuni mu mutwe akitura hasi.

Nteziyaremye we yiyemerera ko yakubise uwo mugore ifuni mu mutwe akagwa hasi, ariko akavuga ko atari azi ko bishoboka ko yahita apfa. Agira ati “Ndabyicuza kuko ni nk’impanuka zangwiririye, yandumye musaba imbabazi arazinyima, amaze kunduma nibwo nagize umujinya ntoragura ako gasuka ndakamukubita, ariko ubundi ntabwo nari nzi ko ndi bumwice”.

Nteziyaremye agira inama bagenzi be, akababuza kugira umujinya wihuse kuko wakoresha umuntu amahano atateganyije gukora.

Gukubita no gukomeretsa byatera urupfu bihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 15, ariko mu gihe uwakoze icyaha yagikoze abigambiriye cyangwa ateze igico, agahanishwa igifungo cya burundu; nk’uko bigaragara mu ngingo ya 151 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje! Barebe niba uwo atarahoze muri za ngabo zamarishije abanyarwanda udufuni.
None se ubundi umuntu arara ahinga ngo yabuze aho arara. ubonye iyo avuga ngo arara agonda akazu ko kubamo!

ifyeswhyno yanditse ku itariki ya: 14-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka