Muhanga: Umugore n’umugabo bafunzwe bakekwaho imigambi yo kwivugana umukobwa

Uzamukunda Meraniya na Uwitonze Emmanuel bo mu mudugudu wa Kamazuru, akagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye bafungiye kuri station ya polisi ya Nyamabuye mu karere ka Muhanga bakekwaho kuba baracuze imigambi yo kwivugana umukobwa ikabapfubana.

Meraniya yari afitanye isano na Akingeneye Alice yari agiye kwivugana, kuko amubeye mukase. Bakaba bari bamaze igihe bafitanye imanza mu nkiko. Bakaba baraburanaga ubutaka basigiwe n’umugabo wa Meraniya ari nawe se wa Alice.

Nk’uko Meraniya abitangaza, ngo polisi yamufashe amaze guha amafaranga ibihumbi 70 fiyance wa Alice witwa Phenias kugirango amwivugane ariko we akaba abihakana kuko ngo aya mafaranga yayahaye uyu musore kuko yashakaga ko arongora uyu mukobwa kugira ngo abe yibagiweho gato urubanza bafitanye kugirango azabashe kwitegurira urubanza yitonze.

Uwitonze na Meraniya bafunze bazira gukehwaho kwivugana umukobwa.
Uwitonze na Meraniya bafunze bazira gukehwaho kwivugana umukobwa.

Uyu mugabo wundi ufunze witwa Uwitonze we azira ko yacumbikiye Phenias polisi ikeka ko yaba yaracuraga imigambi imwe na Meraniya yo kwivugana Alice.

Uwitonze we avuga ko atigeze amenya icyagenzaga uwitonze kuko yamucumbikiye gusa nk’umunyeshuri we mu ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda riri muri uyu mujyi ryitwa “Don’t worry driving school”.

Kugeza magingo aya uyu Phenias wateganyaga kujyana Alice ku Kibuye kuko ngo ariho yateganyaga kumurongorera yaburiwe irengero ari nabyo bituma ubushinjacyaha bukomeza kumukekaho iki cyaha cyo gushaka kwivugana umukobwa bakundanaga.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka