Muhanga: Umugabo wishwe azira gukiza umwana wari usagariwe

Zigiranyirazo Francois w’imyaka 28 yishwe n’abasore babiri bamuziza ko yashatse gukiza umwana bashakaga gusagarira. Hari tariki 01/07/2012, mu mudugudu wa Gitega, akagari ka Ngaru, umurenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga.

Ubwo uyu mugabo n’umugore we bavaga kwisengerera mu kabari babonye abasore babiri bari kwambura umwana w’umuhungu akaradiyo yari afite.

Umugabo yahise ajya kumutabara maze baba ariwe bahuka batangira kumukubita imigeri n’ingumi bimuviramo urupfu; nk’uko bitangazwa n’ umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarusanga, Uwamariya Beatrice.

Aba basore babonye ko umugabo yahwereye bahise bamutana n’umugore we nawe utari kugira icyo akora cyo kumutabara kuko nta ntege yari afite. Umugore yahise afata gahunda yo gucumbika hafi aho kuko umugabo yakomeje kumuremberaho. Bagombaga gutaha mu karere ka Ruhango gahana imbibe n’uyu murenge.

Uyu mugabo wakubiswe mu masaha wa saa tatu z’ijoro yaje gushiramo umwuka mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo cya tariki 02/07/2012.

Umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzumwa rihamya icyo yazize.

Abaturage bamaze kumenya amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo, bahise bajya gushaka abasore babiri bamwishe babasanga aho barimo bacukura amabuye y’agaciro mu birombe. Kuri ubu bafungiye ku ishami rya polisi y’igihugu rya Muhanga.

Uyu ni umuntu wa kabiri uzize abagizi ba nabi muri uyu mwaka ariko hari n’abandi babiri bishwe n’umugezi wa Nyabarongo; nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarusange.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka