Muhanga: Umucuruzi yivuganwe n’abagizi ba nabi

Umucuruzi witwa Muhire Danny yivuganwe n’abagizi ba nabi mu ijoro rishyira 22/07/12ubwo yari avuye gucuruza ku kabari ke.

Uyu mugabo wari utuye mu mudugudu wa Rutenga akagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, yishwe n’abantu bataramenyekana ubwo yari avuye gucuruza ku kabari ke kari mu mujyi wa Muhanga; nk’uko bitangazwa n’ umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye, Mugunga Jean Baptiste.

Ubwo yavaga ku kabari Muhire yatahanye n’umugore bageze hafi y’urugo rwabo, umugabo yashatse kwihagarika muri ako kanya nibwo abagabo babiri batamenye aho bavuye bahise bamufata bamwaka amafaranga menshi bamubwira ko natayabaha bamwica.

Kuko umugore we nawe yari akiri hafi aho amurindiriye, yahise aza kureba abo bantu bari kumwe n’umugabo we, asanga bari kumwaka amafaranga nibwo yahise abemerera kuyabaha ariko bakareka umugabo we. Yabahaye make yari afite andi ababwira ko baza mu rugo akayabaha.

Umugore yahise ajyana n’umugabo umwe undi asigara ku mugabo we ariko bageze hafi y’urugo umugore avuza induru umugabo ahita yiruka, umugore yasubiye kureba umugabo asanga bamaze kumwica; nk’uko byatangajwe n’uyu mugore.

Abo bagizi ba nabi bari bitwaje ibyuma n’inkoni ikoze mu cyuma bakunze kwita rasoro, iyi rasoro akaba ariyo bashobora kuba bamukubise mu mugongo no hafi y’ijosi kuko yahise apfa ako kanya kandi nta maraso yigeze ava na make.

Polisi yahise ijyana uyu murambo ku bitaro bya Kacyiru mu mujyi wa Kigali kuko basanze ibitaro bya Kabgayi bidafite ubushobozi bwo gukora isuzuma rikomeye kugira ngo hamenyekane neza uko Muhire yishwe.

Muhire ukomoka mu murenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango, yaje gutura mu mujyi wa Muhanga tariki 08/07/2012.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Nyamabuye avuga ko Muhire nta kibazo kizwi yari afitanye n’abandi kuko yari umugabo ucisha make. Muhire yahoze ari umusirikare ariko yari yarasubujijwe mu buzima busanzwe.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka