Muhanga: Kudahembwa neza kw’abashinzwe umutekano bituma utaboneka uko bikwiye

Bamwe mu bagize koperative y’abashinzwe gucungwa umutekano mu mujyi wa Muhanga (COPEVEMU), baratangaza ko kutabona amafaranga bagenewe uko bikwiye bituha hari byinshi byangirika mu mutekano bashinzwe.

Amafaranga agomba guhemba abakora umutekano mu mujyi wa Muhanga bibumbiye muri koperative ishamikiye ku nkeragutabara (Abavuye ku rugerero), aturuka mu baturage bo mu midugudu igize umujyi no mu bacuruzi bafite amaduka, utubari n’ibindi muri uyu mujyi.

Bavuga ko bibagora kubona ayo mafaranga kuko hari abaturage n’abacuruzi badatanga amafaranga y’umutekano, hakaba abayatanga rimwe na rimwe ubundi ntibayatange, nk’uko babitangarije mu nama yabahuje n’inzego zishiznwe umutekano n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga

Ibi ngo ni kimwe mu bituma iyi koperative ijya ishinjwa ko idashoboye, kuko hari ahajya hagaragara umutekano mucye kubera ko abakozi bayo batahembwe neza bitume bakora uko bikwiye.

Abagize iyi koperative basaba ubuyobozi bw’akarere kubafasha kwaka amafaranga abaturage no gushishikariza abacuruzi gutanga amafaranga bagomba gutanga.

Francois Uhagaze, Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere, avuga ko bagiye gushyira ingufu mu kwishyuza abaturage n’abacurizi kugira ngo batange amafaranga uko bikwiye.

Uhagaze avuga ko bagiye gukangurira abakuru b’imidugudu bakishyuza abaturage, nk’uko bisanzwe ariko bagashyiramo ingufu. Ku kibazo cy’abacuruzi batishyura, avuga ko bagiye kwifashisha abayobozi b’abacuruzi bakorera mu bice abo bahagarariye bakoreramo.

Yongeraho ko batazareka iyi koperative ijya kwiyishyuriza mu baturage cyangwa mu bacuruzi mu rwego rwo kwirinda gukurura amakimbirane.

Col. James Ruzibiza uhagarariye ingabo muri aka karere na kamonyi, we asaba abashinzwe umutekano kwereka abo barindira umutekano ko bashoboye. Ibyo bakazabigeraho mu gihe babanje kurinda umutekano w’abaturage uko bikwiye nta kosa ribayeho.

Umwe mu bagize komite y’iyi koperative, Gonzage, avuga ko bagira ikabazo cyo kudahura kugira ngo bakore inama yabafasha kurebera hamwe ibibazo bafite, cyene cyane iby’amafaranga.

Yanagaragaje ikibazo cy’uko batajya bamenya bamenya amafaranga binjije ngo bamenye n’uko bayacunga.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka