Muhanga: Hagaragaye abahinga urumogi barwitirira umuti w’inka

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Muhanga, CIP Celestin Gatamba, yatangaje ko hari abaturage babiri bo muri ako karere bafashwe barahinze urumogi mu ngo zabo bavuga ko ari umuti w’inka uvura ikibagarira.

CIP Gatamba avuga ko bagerageje kuganira n’abaganga b’amatungo bakababwira ko urumogi atari umuti uvura itungo iryo ariryo ryose.

Mu kiganiro yagiranye n’abamotari, abanyonzi ndetse n’abakarani tariki 12/02/2013 mu rwego rw’icyumweru cyo kurwanya ibiyobyabwenge, CIP Gatamba yasobanuye ko bafashe ingamba zo kwigisha abaturage ingaruka z’urumogi ndetse bakabereka uburyo rusa kugira ngo babashe nabo kujya bamenya abaruhinga maze bafashe Polisi rutaragira ingaruka ku barugura.

Hari abahinga urumogi barwita umuti w'inka.
Hari abahinga urumogi barwita umuti w’inka.

Abamotari, abanyonzi n’abakarani baganirijwe ni bamwe mu bantu bakunze kwifashishwa mu ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge. Akenshi ngo usanga babikora babizi ariko ngo hari n’ababitwara batazi ko aribyo batwaye.

Abo baganirijwe nabo ubwabo bemeza ko bibaho; ngo hari ubwo bajya bifashishwa mu gutwara ibiyobyabwenge babizi mu gihe baba bahawe amafaranga atubutse yo kubigeza ahantu runaka.

Abandi bakunze gufatanwa urumogi ni amamodoka atwara amakara kandi abakunze gufatwa baba barukura mu bihugu bituranyi by’u Rwanda. Aba bafatwa akenshi ngo usanga ari abantu baba bacuruza ku buryo bwa forode.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka