Muhanga: Hafashwe ingamba zo gukumira abiba impombo z’amazi y’Ayideri

Hafashwe icyemezo ko hajyaho abazamu barinda ikiyaga cya Ayideri kiri mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga nyuma y’uko hagaragaye ubujura bw’impombo zivanamo amazi ziyajyana mu gace k’Amayaga.

Iki kiyaga kizajya kirindwa ku manywa na nijoro kandi inkengero zacyo zibungabungwe hakorwe n’imirwanyasuri ku misozi igikikije; nk’uko bisobanurwa na Ndejeje Francois Xavier uyobora umurenge wa Shyogwe.

Iki cyuzi gifatwa nk’urugomero rukomeye rw’amazi akoreshwa mu karere k’Amayaga ku buryo iyo gihungabanye abaturage bo mu karere k’Amayaga ndetse barimo n’akarere ka Bugesera bahura n’ikibazo cy’ibura ry’amazi.

Mu bihe bishize hari abaturage bibye impombo zitwara amazi bashaka kujya kuzigurisha ariko ku bufatanye bw’inzego z’ibanze, abafite mu nshingano iki cyuzi ndetse n’abaturage bahagurukiye gukumira ubwo bujura.

Impombo zivana amazi mu kiyaga cya Ayideri.
Impombo zivana amazi mu kiyaga cya Ayideri.

Hakizimana Syvere ni umuturage wo mu mudugudu wa Nyamaganda mu murenge Shyogwe yemeza ko iki kibazo cyabayeho ariko kugeza ubu cyarakemutse.

Hakizimana aragira ati “Iki kibazo cyarabaye ndetse n’abafashwe babikora barafunzwe, bibaga amatiyo ajya i Bugesera, barayacukuraga bakayakuramo bakayagurisha, abantu ntibanamenye aho bayagurisha, ubu ariko basigaye bayacungira umutekano ntabwo akibwa”.

Iki cyuzi cya Ayideri Shyogwe gikwirakwiza amazi mu karere ka Bugesera no mu mirenge imwe y’akarere ka Ruhango.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka